Aba bashumba bose
bagize uruhare runini mu kugena icyerekezo cya Kiliziya mu bihe bitandukanye.
Ibikorwa byabo byagize ingaruka zigaragara ku mibanire ya Kiliziya n’isi, haba
mu bya politike, imibereho rusange, ukwemera, uburenganzira bwa muntu
n’amahoro. Buri umwe yagiye asiga umurage ukomeye mu mateka ya Kiliziya n’isi
muri rusange.
Dore ba Papa 10 baheruka
kuyobora Kiliziya n’uruhare rugaragara bagize mu guhindura amateka yayo:
1. Papa François (2013 - ubu)
Ni Umunya-Argentine witwa
Jorge Mario Bergoglio, wabaye Papa wa mbere ukomoka ku mugabane wa Amerika.
Azwiho gushyira imbere ubutabera, kurengera ibidukikije no kwakira abantu bose,
harimo n’abakundana bahuje ibitsina. Yanditse inyandiko ikomeye 'Laudato Si’ isaba isi kurengera
ibidukikije. Yanazamuye ibiganiro ku bijyanye n’impinduka za Kiliziya mu gihe kigezweho. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Mata 2025 ku myaka 88 y'amavuko, azize uburwayi.
2. Papa Benedict XVI (2005 - 2013)
Joseph ni Umudage uzwi nk’umunyabwenge w’ikirenga. Yabaye uwa mbere weguye ku
bushake nyuma y’imyaka irenga 600. Yashyize imbere inyigisho zigamije kurinda
ukwemera kwa Kiliziya no kuyirinda ibiyihungabanya mu isi ihindagurika. Yanditse
inyandiko 'Deus Caritas Est'
igaragaza Imana nk’inkomoko y’urukundo.
3. Papa Yohani Pawulo II (1978 - 2005)
Karol Wojtyła wo muri
Pologne, ni umwe muri ba Papa bamaze igihe kirekire ku buyobozi. Yagize uruhare
mu gusenyuka kw’iterabwoba ry’Abakomunisti, by’umwihariko muri Pologne. Yakoze
ingendo ku isi hose, atanga ubutumwa bw’urukundo, imbabazi n’ubutabera.
Yashyigikiye uburenganzira bwa muntu, ashimangira agaciro k’urubyiruko.
4. Papa Yohani Pawulo I (1978)
Albino Luciani yayoboye
Kiliziya iminsi 33 gusa, agwa mu kazi. Azwiho ubugwaneza n’icyifuzo cyo
kuvugurura Kiliziya mu buryo bw’imikorere, aho yifuzaga ko abayobozi ba
Kiliziya basabana n’abakristu mu buryo burushijeho guteza imbere ubuzima
busanzwe.
5. Papa Pawulo VI (1963 - 1978)
Giovanni Battista Montini
yayoboye mu gihe cy’impinduka zikomeye zaturutse ku Nama ya Kabiri y’i Vatikani
(Vatican II). Yashyigikiye
ivugururwa rya Kiliziya, yandika 'Humanae
Vitae,' inyandiko igaragaza umwanya wa Kiliziya ku buzima bw’imyororokere
n’umuryango. Yateje imbere ubufatanye n’amadini atandukanye.
6. Papa Yohani XXIII (1958 - 1963)
Angelo Giuseppe Roncalli
ni we watangije inama ya Vatican II,
izwi nk’imwe mu nkingi z’amavugurura ya Kiliziya y’iki gihe. Yari umuntu utuje, uharanira ubwiyunge n’ubusabane hagati y’abantu n’amadini atandukanye.
Yagaragaje ko Kiliziya igomba gutinyuka gusubiza ibibazo by'isi ya none.
7. Papa Pius XII (1939 - 1958)
Eugenio Pacelli yayoboye
Kiliziya mu bihe by’Intambara ya Kabiri y’Isi. Azwiho gufasha imbabare
n’impunzi, nubwo yagiye anengwa kuba yaracecetse ku byabaga mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abayahudi. Yashyigikiye inyigisho z’umwimerere, ashimangira
icyubahiro cya Bikira Mariya.
8. Papa Pius XI (1922 - 1939)
Achille Ratti yanditse
inyandiko yamagana ubutegetsi bw’igitugu bw’Abanazi mu Budage (Mit Brennender Sorge). Yasinye
amasezerano ya Lateran
yashyizeho Leta ya Vatikani. Yabaye ijwi ry’uburenganzira bwa muntu mu bihe
by’ubuyobozi bw’igitugu hirya no hino ku isi.
9. Papa Benedigito XV (1914 - 1922)
Giacomo della Chiesa
yayoboye Kiliziya mu ntambara ya mbere y’isi. Yagaragaje urukundo n’impuhwe ku
bahuye n’ingaruka z’intambara, agira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi no
gushyiraho amahame agenga amahoro. Yavugaga ko Kiliziya itagomba gushyigikira
uruhande na rumwe mu ntambara.
10. Papa Piyo X (1903 - 1914)
Giuseppe Sarto yashyize
imbere ivugururwa rya liturujiya, ahindura imikoreshereze y’Ukarisitiya,
anasaba ko itangwa kenshi. Yagize uruhare mu kurwanya inyigisho z’iyobokamana
zashoboraga kwangiza imyemerere y’abakristu (modernisme). Yabaye intangarugero mu guharanira ko abantu barushaho gusabana n'Imana.