France Mpundu yerekeje muri Benin na Sénégal mu bikorwa by’umuziki –AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/12/2025 1:38 PM
Share:

Umwanditsi:

France Mpundu yerekeje muri Benin na Sénégal mu bikorwa by’umuziki –AMAFOTO

Umuhanzikazi nyarwanda France Mpundu uri mu bamaze kugira izina ku rwego mpuzamahanga, yerekeje mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Benin na Sénégal, aho agiye gukorera ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki we.

Ibi bibaye nyuma y’uko agaragaye muri Secret Story Afrique, irushanwa rimaze kwagurira imipaka mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, rikaba ryaramufashije kumenyekana kurushaho ku rwego rwa Afurika.

Amakuru InyaRwanda ifite avuga ko uru rugendo rwa France Mpundu rugamije gukomeza kwagura ibikorwa bye by’umuziki, birimo ibiganiro n’abafatanyabikorwa bashya ndetse no gusinya amasezerano mashya, n’ubwo atifuje gutangaza byinshi ku byo ateganya gukorera muri ibyo bihugu.

Harimo kandi amakuru avuga ko uyu muhanzikazi ashobora guhurira muri urwo rugendo na fiancé we, ukomoka muri Niger, usanzwe akorera ibikorwa bye mu bihugu birimo Sénégal na Côte d’Ivoire, bikaba bishobora no kugira uruhare mu mishinga iri gutegurwa.

France Mpundu yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, aho yerekeje mu rugendo rufatwa nk’urufite akamaro kanini mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ni indi ntambwe ikomeye ikomeje kugaragaza ko France Mpundu afite icyerekezo cyo kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

France Mpundu yerekeje muri Benin na Sénégal mu bikorwa byagutse by’umuziki 


Nyuma yo kugaragara muri Secret Story Afrique, France Mpundu akomeje kwagura imipaka y’umuziki we 


France Mpundu agiye gukorera ibikorwa by’umuziki mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bikoresha Igifaransa

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'OVER' FRANCE MPUNDU YAKORANYE NA JUNO KIZIGENZA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...