Ibi
bibaye nyuma y’uko agaragaye muri Secret Story Afrique, irushanwa rimaze
kwagurira imipaka mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, rikaba
ryaramufashije kumenyekana kurushaho ku rwego rwa Afurika.
Amakuru
InyaRwanda ifite avuga ko uru rugendo rwa France Mpundu rugamije gukomeza
kwagura ibikorwa bye by’umuziki, birimo ibiganiro n’abafatanyabikorwa bashya
ndetse no gusinya amasezerano mashya, n’ubwo atifuje gutangaza byinshi ku byo
ateganya gukorera muri ibyo bihugu.
Harimo
kandi amakuru avuga ko uyu muhanzikazi ashobora guhurira muri urwo rugendo na fiancé
we, ukomoka muri Niger, usanzwe akorera ibikorwa bye mu bihugu birimo Sénégal
na Côte d’Ivoire, bikaba bishobora no kugira uruhare mu mishinga iri gutegurwa.
France
Mpundu yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu
ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, aho
yerekeje mu rugendo rufatwa nk’urufite akamaro kanini mu rugendo rwe
rw’umuziki.
Ni
indi ntambwe ikomeye ikomeje kugaragaza ko France Mpundu afite icyerekezo cyo
kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu byo muri
Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

France
Mpundu yerekeje muri Benin na Sénégal mu bikorwa byagutse by’umuziki

Nyuma
yo kugaragara muri Secret Story Afrique, France Mpundu akomeje kwagura imipaka
y’umuziki we

France
Mpundu agiye gukorera ibikorwa by’umuziki mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa
Afurika bikoresha Igifaransa
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'OVER' FRANCE MPUNDU YAKORANYE NA JUNO KIZIGENZA
