Filipine: Umukerarugendo yatatswe n’ingona nyuma yo kuyibeshyaho ko ari ikibumbano akajya kuyifotorezaho

Utuntu nutundi - 30/04/2025 1:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Filipine: Umukerarugendo yatatswe n’ingona nyuma yo kuyibeshyaho ko ari ikibumbano akajya kuyifotorezaho

Umukerarugendo yisanze mu kaga nyuma yo kwitiranya ingona n’ikibumbano cyayo maze akayisanga mu mazi ashaka kuyifitirezaho, ingona igahita imusamira hejuru bikamuviramo gukomereka bikabije, amashusho agaragaza uko byagenze akaba yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho abantu banyuranye bagiye batangaho ibitekerezo byabo, bavuga ko uyu mukerarugendo yagize amahirwe kuba iyi ngona itamuhitanye.

Ibi byabaye kuwa mbere tariki ya 28 Mata 2025, ubwo uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko ngo yari yasuye pariki ya Barangay Laih, iherereye mu mujyi wa Siay mu ntara ya Zamboanga Sibugay, mu majyepfo ya Philippines.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Daily Mail, ngo uyu mukerarugendo yibeshye ku ngona ifite uburebure bwa metero enye, agira ngo ni ikibumbano cyayo maze yurira uruzitiro, ajya mu mazi ayisangamo arangije afata terefoni ye ngo yifotizanye nayo, ariko nyuma ibyari ifoto byaje guhinduka ibindi bindi ubwo ingona yamusimbukiraga ikamuruma ukuboko maze ikanga kumrekura.

Abari aho bari bumiwe, ubwoba bwabatashye, basakuzaga babwira uyu musore ngo asohoke kuko ingona ishobora kumugirira nabi, ariko kuko we yari yizeye ko ari ikibumbano, nta bwoba yari afite. Yaje kubona ko ibyo bamubwiraga ari ukuri nyuma y’uko iyo ngona y’ingore yitwa Lalay, yamusimbukiraga ikamushinga amenyo mu kaboko.

Amashusho yerekana uyu mukerarugendo avuza induru ari kubabara cyane, ubwo ingona yamushingaga amenyo mu kuboko, yanga kumurekura. Uyu yamaze iminota igera muri 30 agundagurana n’ingona, nayo yanze kumurekura mbere y’uko ushinzwe kwita kuri Laly yiyemezaga gushyira ubuzima bwe mu kaga maze akaza gutabara.

Yafashe sima yomotse maze ayitera ingona mu mutwe, maze kubw’amahirwe ihita irekura ukuboko kw’uyu mukerarugendo. Buhutuye kumutabara maze babanza kumukorera ubutabazi bw’ibanze mbere yo kumujyana kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Siay, Serija Joel Sajolga yagize ati: "Umukerarugendo yazengurukaga muri ako gace, abona ingona, yibwiraga ko ari ikibumbano cya pulasitike. Yuriye uruzuturo maze asanga ingona mu mazi, aho yahise imwataka.”

Yavuze kandi ko n’ubwo muri pariki hari abashinzwe umutekano, ariko ko abakerarugendo bagomba kwitonda ndetse bakirinda kurenga imbibe zashyizweho.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...