Ni inkuru idasanzwe y’ubuzima bw’umwana
w’Imana yanditswe mu bitabo byinshi ndetse abantu benshi bakina filimi
zigaragaza urugendo rwe ku Isi kugera yitabye Imana.
Muri izo filimi, harimo;
1. The Passion of the Christ (2004)
Filime ikomeye kandi itazibagirana, igaragaza iminsi ya nyuma
ya Yesu ku Isi, kuva ku isengesho ry’i Getsemane kugeza ku rupfu rwe ku
musaraba.
Ishushanya ububabare bukomeye yahuye na bwo kubera urukundo
yakundaga abantu. Ni filime y'ubuhamya bukomeye, isaba kureberwa n’umutima
uteguye.
2.
Risen
(2016)
Filime ivuga inkuru y’umusirikare w’Umuroma washyizweho ngo
ashakishe umurambo wa Yesu nyuma y’uko bivugwa ko yazutse. Uko agerageza
kumenya ukuri, nibwo atangira kwinjira mu kuri kw’ukwemera. Ni inkuru ituma
tureba Izuka rya Yesu mu ndorerwamo nshya.
3.
Son
of God (2014)
Iyi ni filime ishushanya ubuzima bwose bwa Yesu, kuva avutse
i Betelehemu kugeza ku izuka rye. Ibikorwa bye, inyigisho ze, n’imbabazi yagaragazaga
bituma abamureba basobanukirwa n’uburemere bw’igitambo cye.
4.
The
Bible (2013 – Miniseries)
Uru ni urukurikirane (series) rw’ibice byinshi by’ubuzima bwo
muri Bibiliya. Igice cya nyuma cyibanda cyane ku buzima bwa Yesu, urupfu
n’izuka rye. Ishushanya Bibiliya mu buryo bwa sinema bujyanye n’igihe.
5.
Jesus
of Nazareth (1977)
Iyi ni imwe muri filime za kera yashyizwe mu buryo bwa
miniseries, ifite uburebure bwo kwiga ubuzima bwa Yesu mu buryo burambuye.
Irangwa no kwiyumvamo inkuru nk’uko ivugwa mu nyandiko zera.
6.
The
Gospel of John (2003)
Iyi filime igenda ijyana n’amagambo ya Bibiliya uko ari,
by’umwihariko Ivanjili ya Yohana. Iyo uyirebye, wumva nk’aho uri kumwe
n’intumwa, ubona Yesu asenga, akiza, yigisha, ndetse n’iyo yazutse.
7.
The
Chosen (2019 – Series)
Iragaragaza Yesu mu buryo bw’imibanire n’abantu, aho buri
gice cyibanda ku bantu batandukanye yahinduye ubuzima. Ni nziza mu gihe cyose
cya Pasika, cyane cyane mu minsi 40 yo kwitegura izuka.
8.
The
Case for Christ (2017)
Ishingiye ku nkuru y’ukuri y’umunyamakuru wari atizera,
washakaga kwerekana ko izuka rya Yesu ari igihuha. Nyuma yo gukora
ubushakashatsi bwimbitse, yaje kwemera Kristo. Ni filime itera ukwemera mu
bantu benshi batangiye gucika intege.
9.
Ben-Hur
(1959 cyangwa 2016)
Nubwo itagaruka cyane kuri Yesu, iyi filime ikubiyemo
ubutumwa bw’imbabazi, kubabarira no guhindurwa. Umugabo Ben-Hur ahura na Yesu
mu bihe bikomeye, akumva ububasha bw’urukundo n’ukuri kwe.
10.
The
Resurrection of Gavin Stone (2017)
Ni filime y’urumuri n’urwenya, ariko ifite ubutumwa bukomeye:
Umukinnyi winjiye muri kiliziya kubera impamvu z’akazi, aza guhura n’ubuzima
bushya bwa Kristo. Irakwiriye cyane ku rubyiruko no ku bantu bari mu rugendo
rwo gusubira mu kwemera.
“Ndi izuka n’ubugingo; uzanyizera, naho yaba yarapfuye
azabaho.” Yohana 11:25. Ni amagambo yo muri Bibiliya agaragaza uburyo pasika
ari ingenzi mu buryo bwo gukura mu mwuka.