Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Donald Trump, kuri iki Cyumweru yatangaje ko agiye gushyiraho umusoro
wa 100% kuri filime zose zikorerwa hanze ya Amerika, avuga ko inganda za sinema
muri Amerika “ziri gusenyuka” kubera umuvuduko uriho wo gukorera filime mu
bindi bihugu aho gukorera imbere mu gihugu.
Ibi Trump yabitangaje abinyujije ku
rubuga rwe rwa Truth Social, aho yavuze ko yategetse Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda
gutangira ako kanya urugendo rwo gushyira mu bikorwa iyo misoro mishya. Y
Yongeyeho ko inganda za sinema muri
Amerika “ziri gupfa vuba cyane” bitewe n’uko ibihugu bitandukanye biri guha ba
rwiyemezamirimo n’ibigo bya sinema ibishuko byinshi, bibakurura gukorera hanze
y’Amerika.
Trump yavuze ko ibi ari ikibazo
gikomeye kirebana n’umutekano w’igihugu, kuko “ari umugambi wateguwe n’ibindi
bihugu, kandi bikubiyemo ubutumwa bw’ivangura n’inyigisho z’ubuyobe.”
Ntacyo yavuze ku bijyanye n’uko iyi
misoro izashyirwa mu bikorwa. Iyi nkuru ije mu gihe ubutegetsi bwa Trump buri
gukomeza kunengwa cyane ku buryo bwayoboyemo politiki y’ubucuruzi, aho
bwashyizeho imisoro ikakaye ku bihugu byinshi. U Bushinwa, bumaze igihe
butotezwa n’iyo politiki, buherutse gutangaza ko bugiye kugabanya umubare w’ama-filime
y’Amerika bwinjiza.
Nubwo Amerika igikomeye mu ruganda
rwa sinema, ubushakashatsi bwo muri Mutarama uyu mwaka bwagaragaje ko ibihugu
bitanu bya mbere abashoramari bifuza gukoreramo filime mu 2025 na 2026 byose
biri hanze y’Amerika: Toronto (Canada), Ubwongereza, Vancouver (Canada), u Burayi bwo hagati n’Australiya. Leta ya California yo iza ku mwanya wa
gatandatu.
Trump kandi yashyizeho abamuhora
hafi barimo Sylvester Stallone, Mel Gibson na Jon Voight nk’intumwa zihariye
muri sinema, avuga ko bazafasha kongera gukomeza uru rwego “kurusha uko rwigeze
kuba rumeze.”
Hari amakuru avuga ko Trump na ba Repubulike batajya bahabwa inkunga na benshi mu byamamare bya sinema, dore ko benshi barimo Taylor Swift na George Clooney bafashije umudemokarate- Kamala Harris mu matora ya Perezida yo mu 2024.
Donald Trump agiye gushyiraho imisoro ya 100% ku mafilime yakorewe hanze ya Amerika- Avuga ko sinema y’Amerika iri gusenyuka kubera ibihugu bikurura abashoramari