Filime ‘Beyond the Genocide’ yatangiye kwerekanwa mu mashuri -AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 09/06/2025 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime ‘Beyond the Genocide’ yatangiye kwerekanwa mu mashuri -AMAFOTO

Filime ‘Beyond the Genocide’ ya Zion Sulaiman Mukasa Matovu igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye kwerekanwa mu mashuri yisumbuye yo hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya amateka y’icuraburindi yaranze u Rwanda.

Iyi filime mbarankuru yagiye hanze muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwerekanwa mu mashuri ni igikorwa cyatangijwe na ‘Zion Films Company’ ku bufatanye na Never Again Rwanda, byabereye mu mashuri arimo Ecole Secondaire Saint Vincent yo muri Musanze, G.S Des Parents yo muri Huye n’ahandi.

Iki gikorwa kigamije gukoresha ubuhanzi nk’uburyo bwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka, gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu, ndetse no kugira uruhare mu rugendo rwo gukura nk’abafite mu biganza ejo hazaza h’u Rwanda.

Iyi filime, ifite uburebure bw’iminota 75, ivugwa mu Kinyarwanda ariko igashyirwaho n’inyandiko zo mu Cyongereza (subtitles), ikaba yarakozwe mu buryo bugezweho kandi bwimbitse, igaragaza ubuhamya bw’abantu banyuranye barokotse Jenoside, hamwe n’urugendo rw’igihugu mu nzira y’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

Urugendo rwo kwerekana iyi filime rwatangiriye mu bigo 10 by’amashuri yisumbuye na Kaminuza mu turere dutandukanye, aho nyuma yo kuyireba, abanyeshuri bitabira ibiganiro bigaruka ku nsanganyamatsiko zirimo ubumwe, amahoro, amateka, kwibuka no kubaka igihugu kirambye.

Zion Sulaiman Mukasa Matovu, wayoboye iyi filime akanayitangiza, yabwiye InyaRwanda, ati “Ibi si urugendo rwo kwerekana filime gusa. Ni umwanya wo kuzirikana amateka yacu no gufata inshingano nk’abanyarwanda. Turimo gukoresha ubuhanzi mu kwigisha, no gukoresha ubumenyi mu kurengera ukuri n’agaciro kacu. Dushaka ko urubyiruko ruba ku isonga mu gusigasira amateka n’umurage w’igihugu.”

Filime ‘Beyond the Genocide’ imaze kwerekanwa ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kandi yakiriwe neza n’ibigo n’imiryango ikomeye irimo MTN Rwanda, Ambasade zitandukanye, ndetse na Page-Rwanda mu mahanga nka Canada na Paris.

Ibi bigaragaza uburyo iyi filime yabaye igikoresho cy’ingirakamaro mu gusobanura amateka n’uruhare rw’abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

Mu bigo by’amashuri iyi filime yerekanwamo, abanyeshuri ntibareba gusa ahubwo baba bagize uruhare rugaragara mu biganiro bikurikiraho, aho bagaragaza ibitekerezo byabo ku mateka y’igihugu, uruhare rwabo mu kubaka ubumwe, n’uko bashobora kubyaza umusaruro aya masomo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uretse kwigisha binyuze muri iyi filime, iyi gahunda inagamije no gutanga umusanzu mu gukiza ibikomere by’amateka, gufasha abareba filime gutekereza, gusabana, no kubaka icyizere hagati y’abantu, cyane cyane mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rukeneye kumenya amateka y’igihugu cyabo mu buryo bufatika kandi bunoze.

Ubuyobozi bwa Zion Films Company buvuga ko intego ari uko ubutumwa bwa ‘Beyond the Genocide’ bugera kuri buri musore n’inkumi, cyane cyane abiga, kugira ngo babe inkingi z’ukuri, ubumwe n’amahoro mu Rwanda rushya.

Beyond the Genocide si filime isanzwe. Ni igikoresho gikomeye cy’uburezi, ubwiyunge n’icyizere. Mu kuyigeza mu mashuri, u Rwanda rurushaho kubaka urubyiruko ruzirikana amateka, rufite indangagaciro z’ubumuntu, kandi rwiteguye kurengera ibyo igihugu cyagezeho mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.

Abanyeshuri bitabiriye igikorwa cyo kwerekwa filime “Beyond the Genocide” bareba bafite amatsiko menshi ku mateka 


Abanyeshuri bareba filime “Beyond the Genocide” mu rwego rwo kwibuka no gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cyabo 


Abanyeshuri bareba filime ifasha kumva amateka no gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka ubumwe 


Mu cyumba cy’ishuri cyahindutse sinema, abanyeshuri bihatira gukurikirana filime “Beyond the Genocide” itanga ishusho nyayo y’amateka 

Abanyeshuri b’iki kigo bareba “Beyond the Genocide” mu rwego rwo kwibuka Jenoside no gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza 

Abanyeshuri bagaragarizwa uburyo ubumwe n’ubudaheranwa byubakwa n’ubumenyi buva ku mateka

Zion Mukasa wakoze filime 'Beyond the Genocide' yavuze ko bishimiye gutangiza igikorwa cyo kwerekana iyi filime mu mashuri yisumbuye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...