Iyi
filime mbarankuru yagiye hanze muri iki gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya
31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwerekanwa
mu mashuri ni igikorwa cyatangijwe na ‘Zion Films Company’ ku bufatanye na
Never Again Rwanda, byabereye mu mashuri arimo Ecole Secondaire Saint Vincent
yo muri Musanze, G.S Des Parents yo muri Huye n’ahandi.
Iki
gikorwa kigamije gukoresha ubuhanzi nk’uburyo bwo gufasha urubyiruko
gusobanukirwa amateka, gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu, ndetse no
kugira uruhare mu rugendo rwo gukura nk’abafite mu biganza ejo hazaza h’u
Rwanda.
Iyi
filime, ifite uburebure bw’iminota 75, ivugwa mu Kinyarwanda ariko igashyirwaho
n’inyandiko zo mu Cyongereza (subtitles), ikaba yarakozwe mu buryo bugezweho
kandi bwimbitse, igaragaza ubuhamya bw’abantu banyuranye barokotse Jenoside,
hamwe n’urugendo rw’igihugu mu nzira y’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.
Urugendo
rwo kwerekana iyi filime rwatangiriye mu bigo 10 by’amashuri yisumbuye na Kaminuza
mu turere dutandukanye, aho nyuma yo kuyireba, abanyeshuri bitabira ibiganiro
bigaruka ku nsanganyamatsiko zirimo ubumwe, amahoro, amateka, kwibuka no kubaka
igihugu kirambye.
Zion
Sulaiman Mukasa Matovu, wayoboye iyi filime akanayitangiza, yabwiye InyaRwanda,
ati “Ibi si urugendo rwo kwerekana filime gusa. Ni umwanya wo kuzirikana
amateka yacu no gufata inshingano nk’abanyarwanda. Turimo gukoresha ubuhanzi mu
kwigisha, no gukoresha ubumenyi mu kurengera ukuri n’agaciro kacu. Dushaka ko
urubyiruko ruba ku isonga mu gusigasira amateka n’umurage w’igihugu.”
Filime
‘Beyond the Genocide’ imaze kwerekanwa ahantu hatandukanye harimo Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali, kandi yakiriwe neza n’ibigo n’imiryango ikomeye irimo MTN
Rwanda, Ambasade zitandukanye, ndetse na Page-Rwanda mu mahanga nka Canada na
Paris.
Ibi
bigaragaza uburyo iyi filime yabaye igikoresho cy’ingirakamaro mu gusobanura
amateka n’uruhare rw’abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Mu
bigo by’amashuri iyi filime yerekanwamo, abanyeshuri ntibareba gusa ahubwo baba
bagize uruhare rugaragara mu biganiro bikurikiraho, aho bagaragaza ibitekerezo
byabo ku mateka y’igihugu, uruhare rwabo mu kubaka ubumwe, n’uko bashobora
kubyaza umusaruro aya masomo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uretse
kwigisha binyuze muri iyi filime, iyi gahunda inagamije no gutanga umusanzu mu
gukiza ibikomere by’amateka, gufasha abareba filime gutekereza, gusabana, no
kubaka icyizere hagati y’abantu, cyane cyane mu rubyiruko rwavutse nyuma ya
Jenoside rukeneye kumenya amateka y’igihugu cyabo mu buryo bufatika kandi
bunoze.
Ubuyobozi
bwa Zion Films Company buvuga ko intego ari uko ubutumwa bwa ‘Beyond the
Genocide’ bugera kuri buri musore n’inkumi, cyane cyane abiga, kugira ngo babe
inkingi z’ukuri, ubumwe n’amahoro mu Rwanda rushya.
Beyond
the Genocide si filime isanzwe. Ni igikoresho gikomeye cy’uburezi, ubwiyunge
n’icyizere. Mu kuyigeza mu mashuri, u Rwanda rurushaho kubaka urubyiruko
ruzirikana amateka, rufite indangagaciro z’ubumuntu, kandi rwiteguye kurengera
ibyo igihugu cyagezeho mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.
Abanyeshuri
bitabiriye igikorwa cyo kwerekwa filime “Beyond the Genocide” bareba bafite
amatsiko menshi ku mateka
Abanyeshuri bareba
filime “Beyond the Genocide” mu rwego rwo kwibuka no gusobanukirwa n’amateka
y’igihugu cyabo
Abanyeshuri
bareba filime ifasha kumva amateka no gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka
ubumwe
Mu
cyumba cy’ishuri cyahindutse sinema, abanyeshuri bihatira gukurikirana filime
“Beyond the Genocide” itanga ishusho nyayo y’amateka
Abanyeshuri
b’iki kigo bareba “Beyond the Genocide” mu rwego rwo kwibuka Jenoside no
gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza
Abanyeshuri bagaragarizwa uburyo ubumwe n’ubudaheranwa byubakwa n’ubumenyi buva ku mateka
Zion Mukasa wakoze filime 'Beyond the Genocide' yavuze ko bishimiye gutangiza igikorwa cyo kwerekana iyi filime mu mashuri yisumbuye