Filime 10 zitezwe cyane muri Kamena 2026

Cinema - 04/06/2026 10:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Filime 10 zitezwe cyane muri Kamena 2026

Mu gihe abakunzi ba sinema ku Isi hose bitegura ibihe by’impeshyi, ukwezi kwa Kamena 2026 kuzaba kurimo filime nyinshi zitegerejwe n’abatari bake. Harimo izikomeza inkuru zamamaye ku rwego mpuzamahanga, izigaragaramo abakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema ndetse n’izitezweho kwinjiza amafaranga menshi mu mazu ya sinema.

Abasesenguzi bavuga ko Kamena ishobora kuba imwe mu mezi akomeye ya sinema muri uyu mwaka, bitewe n’ubwinshi bwa filime zikomeye zizaba zisohoka mu gihe kimwe.

1.Masters of the Universe

Mu ziyoboye urutonde rw’izitegerejwe cyane harimo Masters of the Universe, filime ishingiye ku nkuru yamamaye ya He-Man, iteganyijwe gusohoka ku wa 5 Kamena 2026.

Iyi filime igaragaramo Nicholas Galitzine mu mwanya wa He-Man ndetse na Idris Elba, umukinnyi wamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo na Sometimes in April, ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

2.Scary Movie

Nyuma y’imyaka myinshi itagaragara kuri ecran, urukurikirane rwa Scary Movie rugiye kugaruka. Iyi filime izwiho kuvanga urwenya n’inkuru ziteye ubwoba, ikaba yari yarubatse izina rikomeye mu myaka yashize. Kugaruka kwayo ni kimwe mu bintu biri kuvugisha benshi mu bakunzi ba sinema.

3.Toy Story 5

Ku wa 19 Kamena 2026 hazasohoka Toy Story 5, ikomeje inkuru y’ibikinisho byakunzwe na benshi birimo Woody, Buzz Lightyear n’inshuti zabo.

Muri iyi filime nshya, inkuru izibanda ku ngaruka z’ikoranabuhanga n’ibikoresho bya digitale ku buzima bw’abana, ndetse n’uburyo ibi bikomeje gusimbura ibikinisho gakondo.

Ikindi cyatumye iyi filime ikurura amatsiko ni uko Taylor Swift yayandikiye indirimbo nshya izagaragara muri iyi filime.

4.Supergirl

Mu mpera za Kamena, DC Studios izashyira hanze Supergirl, filime nshya igaragaramo Milly Alcock mu mwanya wa Supergirl.

Abakurikiranira hafi sinema bavuga ko iyi filime ishobora kuba imwe mu zizafungura igice gishya cy’inkuru za DC Comics nyuma y’impinduka zimaze igihe zikorerwa muri uru ruganda rwa sinema.

5.The Death of Robin Hood

Undi mukinnyi utegerejwe cyane muri uku kwezi ni Hugh Jackman, uzagaragara muri The Death of Robin Hood.

Iyi filime izerekana Robin Hood mu buryo butandukanye n’ubwo benshi bamumenyereye, yibanda ku buzima bwe bwo mu zabukuru ndetse n’ibibazo yahuye na byo nyuma y’imyaka myinshi ari icyamamare mu nkuru z’abarwanyi barwaniraga ubutabera.

Izindi filime zitezwe cyane

Uretse izi zimaze kuvugwa, hari n’izindi filime zikomeje kuvugisha benshi mbere y’isohoka ryazo, zirimo: The Black Phone 2; M3GAN 2.0; How to Train Your Dragon; Elio na 28 Years Later. Izi zose zitezweho gukurura imbaga y’abakunzi ba sinema kubera amateka yazo cyangwa inkuru nshya zizanye.

Kamena ishobora kuba ukwezi kwa sinema

Abasesenguzi ba sinema bemeza ko Kamena 2026 ishobora kuba imwe mu mezi yanditse amateka muri uyu mwaka kubera guhurirana kwa filime nyinshi zikomeye zifite abafana ku Isi hose.

Kuva kuri He-Man wa Masters of the Universe, Woody na Buzz Lightyear ba Toy Story 5, kugeza kuri Supergirl na Robin Hood, abakunzi ba sinema bafite byinshi byo gutegereza muri uku kwezi.

Niba izi filime zizitwara neza nk’uko biteganyijwe, zimwe muri zo zishobora kuzarangwa nk’izakunzwe cyane ndetse zinjije amafaranga menshi muri sinema mu mwaka wa 2026.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...