Iri rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere ritegurwa na
FIFA rikaba riteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri
2026. Rizitabirwa n’amashyirahamwe yose uko ari 211 agize FIFA, harimo n’u
Burusiya bwahagaritswe mu marushanwa mpuzamahanga kuva mu 2022 nyuma yo gutera
Ukraine.
Nk'uko byatangajwe na The Athletic Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yifuza
ko umukino wa mbere wahuza Israel na Palestine nk’uburyo bwo gukoresha umupira
w’amaguru mu guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.
Ibi bikurikira igikorwa kitagenze neza cyabereye mu
nama nkuru ya FIFA yabereye i Vancouver ku wa 30 Mata, aho Infantino yari
yagerageje guhuza abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ya Israel na
Palestine kugira ngo bafate amafoto barikumwe ariko ntibyakunda.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri
Palestine, Jibril Rajoub, ndetse na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru muri Israel, Basim Sheikh Suliman, bari babanje kugeza ku bitabiriye
iyo nama ubutumwa bwabo, ariko nyuma biba ngombwa ko Infantino agerageza
kubahuza .
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Israel (IFA)
ryatangaje ko ryiteguye gushyigikira uwo mukino uzabahuza na Palestine , rikaba
rivuga ko umupira w’amaguru ushobora
kuba igikoresho cyo guteza imbere amahoro n’ubusabane hagati y’impande zombi.
Ku ruhande rwa Palestine, Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru ntiryari ryatangaza icyo ribitekerezaho kugeza ubu.
Iri serukiramuco rishya rya FIFA rizakinwa mu buryo
budasanzwe, aho amakipe azaba agizwe n’abakinnyi hagati ya barindwi na icyenda,
ndetse n’imikino ikazajya imara igihe gito ugereranyije n’isanzwe.
Uyu mwaka hazitabira amakipe y’abahungu gusa, mu
gihe mu mwaka wa 2027 hazongerwamo n’amakipe y’abakobwa.
Infantino yavuze ko iri rushanwa ari imwe mu nzira FIFA ikomeje kunyuramo mu guteza imbere impano z’abana ku Isi hose no guha buri mukinnyi amahirwe yo kwigaragaza hakiri kare.

