FIFA igiye kwishyura hafi £480,000 y’indishyi nyuma y’imvune ikomeye Ismael Kone yagiriye mu gikombe cy’isi

FIFA - Igikombe cy'Isi 2026 - 20/06/2026 11:29 AM
Share:

Umwanditsi:

FIFA igiye kwishyura hafi £480,000 y’indishyi nyuma y’imvune ikomeye Ismael Kone yagiriye mu gikombe cy’isi

FIFA irateganya kwishyura amafaranga menshi y’indishyi nyuma y’uko umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu ya Canada, Ismael Kone, avunitse bikomeye mu mukino Canada yatsinzemo Qatar ibitego 6-0 mu gikombe cy’isi cya 2026.

Kone yagize imvune ikomeye ku kuguru nyuma yo gukorerwa ikosa rikomeye na Assim Madibo wa Qatar, wahise ahabwa ikarita itukura itaziguye mbere yo gusaba imbabazi ku byabaye.

Nyuma y’iyi mvune, Kone yahise ajyanwa kubagwa kugira ngo avurwe igufa ryavunitse, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Canada ryatangaje ko icyo gikorwa cyagenze neza.

Mu itangazo ryayo ryagize riti: “Kubaga igufa ryavunitse ry’ukuguru kwe kw’ibumoso byagenze neza cyane. Azatangira gahunda yo gusubira mu buzima busanzwe mu minsi iri imbere.”

Nk’uko tubikesha Mirror, nubwo Canada iri kubara igihombo cyo kubura umwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi muri iri rushanwa, FIFA nayo izasabwa gutanga indishyi binyuze muri gahunda yayo yitwa FIFA Club Protection Programme, igamije gufasha amakipe atakaza abakinnyi babo bavunikiye mu nshingano z’amakipe y’ibihugu.

Kugira ngo ikipe ihabwe izi ndishyi, umukinnyi agomba kuba byibura amaze nibura iminsi irenga 28 adakina. Ku bijyanye na Kone, birasa n’aho azamara igihe kirekire hanze y’ikibuga, ahirimo kutazakina imikino yose isigaye y’igikombe cy’isi.

Bivugwa ko Kone ahembwa hafi amapawundi 3,200 ku cyumweru mu ikipe ya Sassuolo yo mu Butaliyani. Mu gihe yamara iminsi 150 adakina, FIFA ishobora kwishyura indishyi zigera ku mapawundi 480,000, nubwo aya mafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’igihe nyacyo azamara adakina.

Ikipe ya Sassuolo nayo yemeje ko kubagwa kwe byagenze neza, yifuriza uyu mukinnyi gukira vuba no gusubira mu kibuga.

Ku wa Gatanu, Kone ubwe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimira abantu bose bamushyigikiye nyuma y’iyi mvune.

Yagize ati: “Imana ntabwo yigeze antererana mu buzima bwanjye. Iki ni ikigeragezo cy’ukwemera kwanjye n’imiterere yanjye, kandi ndacyiteguye kuko Imana ntabwo iha umuntu ikibazo adashobora gutsinda.”

Yakomeje ashimira abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’Abanya-Canada bamwoherereje ubutumwa bw’ihumure, avuga ko urukundo n’amasengesho bamweretse byamukoze ku mutima.

Kone yavuze kandi ko nubwo atazongera gukina muri iri rushanwa, azakomeza gushyigikira bagenzi be ari ku ruhande rw’ikibuga nk’umwe mu bagize itsinda ryabo.

Mu gihe Kone atazongera kugaragara mu kibuga nyuma y’iyi mvune ikomeye, Canada izakomeza urugamba rwayo mu gikombe cy’isi idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho.

Ku rundi ruhande, FIFA n’ikipe ya Sassuolo bitegereje kumenya igihe nyacyo azamara adakina kugira ngo hagenwe ingano y’indishyi zizatangwa, mu gihe uyu mukinnyi we yiyemeje gukomeza gushyigikira bagenzi be no kugaruka mu kibuga afite imbaraga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...