Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025 ku cyicaro cya FERWAFA i Remera ni bwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru gisobanura byinshi kuri iyi gahunda. Gahunda ya FIFA FERWAFA Talent Development Scheme (TDS) igamije kuzamura impano z’abakiri bato ikaza izakora kuva muri uyu mwaka kugeza muri 2028.
Izaba ifite “Centers of Excellence” ziyishamikiyeho 12 aho 6 ari iz’abahungu naho 6 akaba ari iz’abakobwa hirya no hino mu gihugu. Xizang’s ziba zirimo abakinnyi batarengeje imyaka 13, 15 na 17 mu bahungu no mu bakobwa.
Muri TDS hazashyirwaho abashinzwe gushaka impano z’abakiri bato (Scouts) 18 hirya no hino mu gihugu ndetse hanashyirweho ikoranabuhanga rizajya ribika amakuru y’aba bakinnyi bose bakiri bato.
Usibye ibi kandi hazakorwa amarushanwa azajya ahuza abatarengeje imyaka 14 na 16.
Hasobanuwe ko iyi gahunda igomba kuzasiga ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 igiye mu gikombe cy’Isi muri 2028.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice yavuze ko iyo gahunda izanye intego imwe yo kuzamura impano z’abakiri bato bakaba abakinnyi babigize umwuga.
Ati: ”Ni gahunda ifite intego imwe yo kuzamura abana barusha abandi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ariko tukabazamura ku buryo bavamo abakinnyi babigize umwuga bashobora no gukinira ikipe y’igihugu. Iyi porogaramu yihariye ku badakunda gukina gusa ahubwo kubakunda gukina bafite n’Impano .”
Yasobanuye ko hari ibigo by’amashuri bahisemo na za Academy bazaha abatoza ndetse bakajya banahurira mu marushanwa.
Gahunda ya TDS izashyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare na Antony Baffoe, Mr Davis Ndayisenga na Frederic Crebiller Bo muri FIFA na Gerard Bushcher usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.

Hatangijwe gahunda ya TDS igamije kuzamura impano z'abakiri bato


Geraeerd Bushcher usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA ni umwe mu bazagira uruhare muri iyi gahunda



Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yavuze ko iyi gahunda izafasha Amavubi U 17 kujya mu gikombe cy'Isi

