‎FC Barcelona yasubiriye Real Madrid ikoza imitwe y'ntoki ku gikombe, Kylian Mbappé yandika amateka ‎

Imikino - 11/05/2025 6:03 PM
Share:

Umwanditsi:

‎FC Barcelona yasubiriye Real Madrid ikoza imitwe y'ntoki ku gikombe, Kylian Mbappé yandika amateka  ‎

‎FC Barcelona yongeye gutsinda Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino wo ku munsi wa 35 wa shampiyona ya Espagne ihita itangira gusatira igikombe.

Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa kumi n'iminota 15 kuri Estadio Olympic Lluis Companys. ‎Umukino watangiye ubona Real Madrid ihuzagurika mu bwugarizi bwayo ariko bidatinze ku munota wa 5 ibona penariti ku makosa Pau Cubarsi yakoze yihera umupira Kylian Mbappé ubundi yinjira mu rubuga rw'amahina umunyezamu wa FC Barcelona aramutega. ‎‎Iyi penariti yahise iterwa na Kylian Mbappé ubundi ayishyira mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.

‎Nyuma y'uko FC Barcelona itsinzwe yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ariko ku munota wa 14 Kylian Mbappé atsinda igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Vinicius Junior arawumuhindurira undi nawe yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti riruhukira mu nshundura.

‎FC Barcelona ntabwo yacitse intege yakomeje kuba imbere y'izamu rya Real Madrid ubundi ku munota wa 19 nayo ibona igitego kuri koroneri yatewe na Dani Olmo ubundi Eric Garcia ashyiraho umutwe Courtois ntiyamenya uko byagenze.

‎Ku munota w 32 Lamine Yamal yatsinze icya kabiri ahawe umupira na Ferran Torres naho ku wa 34 Raphinha ashyiramo icya 3 .

‎‎Ba myugariro ba Real Madrid bakomeje gukora amakosa ubundi ku munota wa 45 Lucas Vazquez atakaza umupira ufatwa na Ferran Torres nawe awuha Raphinha ahita atsinda igitego cya 4 cya FC Barcelona.

‎Mu gice cya kabiri nabwo FC Barcelona yaje ikomeza gusatira abarimo Lamine Yamal babona uburyo imbere y'izamu gusa ntibabubyaze umusaruro.

‎Ku munota wa 70 Luka Modric yazamuye neza umupira usanga Vinicius Junior ariruka awuhindurira Kylian Mbappé atsinda igitego cya 3 cye muri uyu mukino wa Real Madrid na Barcelona.

‎Mu minota ya nyuma y'umukino Fermin Lopez winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego, gusa umusifuzi aza kucyanga nyuma yo kujya kuri VAR bihita birangira FC Barcelona yegukanye amanota 3 ku ntsinzi y'ibitego 4-3.

‎‎FC Barcelona yshize igira amanota 82 aho irusha amanota 7 Real Madrid. Bivuze ko iyi kipe isabwa gutsinda umukino umwe gusa mu mikino 3 isigaye ngo shampiyona irangire ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

‎‎Muri uyu mukino kandi Kylian Mbappé yandikiyemo amateka yo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid aho kugeza kuri ubu afite ibitego 40 mu marushanwa yose.

Lamine Yamal yongeye gutsinda Real Madrid 

Raphinha yishimira igitego yatsinze 

Nubwo Real Madrid yatsizwe ariko Kylian Mbappé yanditse amateka yo kuba umukinnyi utsinze ibitego byinshi muri iyi kipe mu mwaka we wa mbere 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...