FC Barcelona yashyize imbaraga zidasanzwe mu gushakisha Marcus Rashford

Imikino - 29/05/2025 8:24 AM
Share:

Umwanditsi:

FC Barcelona yashyize imbaraga zidasanzwe mu gushakisha Marcus Rashford

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye yemeza ko Marcus Rashford ashobora kuva muri Manchester United muri iyi mpeshyi, agahita yerekeza muri Barcelona, nyuma y’uko umujyanama we agiranye inama n’abayobozi b’iyi kipe yo muri Espagne.

Rashford nyuma yo kutishimirwa n’umutoza Ruben Amorim yahise atizwa muri Aston Villa. Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ntiyitezwe kongera kugirirwa icyizere muri United, aho umutoza we atigeze amuhisha ko atanyuzwe n’imyitwarire ye mu myitozo mbere y’uko afata icyemezo cyo kumutiza.

Barcelona yari yaramwifuje mbere y’uko yerekeza muri Aston Villa, kandi ayo makuru aravuga ko ubyo byifuzo bigikomeje. Ikinyamakuru SPORT cyo muri Espagne cyatangaje ko murumuna wa Rashford, umujyanama we, yahuye na Deco, umuyobozi ushinzwe siporo muri Barça ku wa Gatatu mu gitondo. Abo bombi baganiriye ku buryo buri ruhande bwiteguye kuganira ku masezerano.

Ku ruhande rwa Barcelona, Rashford ni umukinnyi ishobora kubona byoroshye ugereranyije na Luis Díaz wa Liverpool, kuko uyu yaba ahenze cyane. Manchester United yifuza amafaranga yinjira kugira ngo yiyubakire ikipe, kandi byitezwe ko yakwemera miliyoni 40 z’amayero angana na $45.2 miliyoni kuri Rashford.

United yifuza ko ikipe yakwifuza uyu mukinnyi yamugura burundu, ariko Barcelona, ifite ibibazo by’amikoro, irashaka kubanza kumutira ikazabona ubumugura burundu. Ibi bishobora kuzagirira Barça akamaro, cyane ko bivugwa ko Rashford na we yifuza cyane gukinira Camp Nou, bityo akaba yakwanga andi makipe yose kugira ngo abone uko yerekeza muri Espagne, bigashyira igitutu kuri United.

Ni yo mpamvu aya masezerano yiswe “ikigeragezo cyo kwihangana” kuri Barcelona. Nk’uko Fabrizio Romano yabitangaje, Rashford ari ku rutonde rw’abakinnyi bane Barcelona ishobora kugura. Luis Díaz ni umwe mu bo isanzwe itangaza ku mugaragaro, hakiyongeraho Rafael Leão wa AC Milan na Julián Álvarez wa Atlético Madrid.

Marcus Rashford arifuzwa cyane na FC Barcelona 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...