Fabrice Munyaneza yakebuye abaramyi bakora ibihangano byiganjemo amarangamutima ya muntu

Iyobokamana - 23/10/2026 10:05 AM
Share:
Fabrice Munyaneza yakebuye abaramyi bakora ibihangano byiganjemo amarangamutima ya muntu

Umuramyi Fabrice Munyaneza arasaba abahanzi ba Gospel gushyira imbaraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, aho kwibanda ku bihangano biganjemo amarangamutima ya muntu.

Uyu muramyi yagaragaje ko yishimira urwego umuziki wa Gospel wo mu Rwanda ugezeho, ukaba wararenze imbibi z’igihugu, ku buryo n’ahandi muri Afurika y’Iburasirazuba hakomeje kumvikana indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fabrice Munyaneza yagize ati: “Ndishimira ko Gospel yo mu Rwanda ubu iri ku rwego rwiza kandi yarenze imbibi z’u Rwanda, ku buryo usanga ahantu henshi muri Afurika y’Iburasirazuba bacuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda nka Israel Mbonyi n’abandi.”

Nubwo yishimira iri terambere, avuga ko yifuza ko abahanzi barushaho gushyira imbere ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo indirimbo zabo zirusheho gufasha abantu kumenya Imana no guhinduka.

Ati: “Icyifuzo cyanjye gikuru muri Gospel nyarwanda ni uko abahanzi benshi twashyira imbaraga mu kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo kuruta gukora ibihangano byiganjemo amarangamutima ya muntu. Kuko nubwo turi abaririmbyi, turi abavugabutumwa bwiza bwa Kristo.”

Uyu muramyi ukorera umurimo w’Imana muri Asaph Music, akaba asengera muri Zion Temple, yakiriye agakiza mu 2009, ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye. Mu 2010, yinjiye muri korari y’ishuri yitwaga Umucyo, ari na ho yatangiriye urugendo rwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo kurangiza amashuri, yinjiye muri Asaph Music ishami rya Rusizi. Nyuma yaje kwimukira i Kigali, akomereza umurimo wo kuririmba muri Asaph Music ya Zion Temple Kimironko, ari na ho avuga ko yakuriye mu buryo bw’umwuka.

Uyu muramyi avuga ko gukorera Imana bitamutera isoni, kuko yagiye abona ibikorwa byayo mu buzima bwe, bikamukomeza mu kwizera no mu murimo wo kuyikorera.

Yashimiye byimazeyo abakunzi b’ibihangano bye bakomeje kumushyigikira no kumutiza amaboko, agaragaza ko inkunga yabo imufasha gukomeza guteza imbere umurimo w’Imana binyuze mu muziki.

Fabrice Munyaneza uheruka gushyira hanze indirimbo "Urukundo" ikoze mu buryo nk'ubwa Hillsong, yatangaje ko afitiye abakunzi be ibihangano byinshi byiza, birimo indirimbo zizasohoka kuri album ye ya mbere ndetse n’iziteganyijwe kuri album ya kabiri avuga ko na yo izaba irimo indirimbo nziza.

Ati: “Abakunzi banjye mbahishiye byinshi byiza. Indirimbo zisigaye kuri album yanjye ya mbere ni nziza, kandi n’izizaza kuri album yanjye ya kabiri ni nziza cyane rwose. Ndifuza ko ubutumwa bwiza buhindura abantu, bukagera no ku mitima yabo, bwavugwa kandi bukagera kure.”

Munyaneza asanga umuziki wa Gospel udakwiye kugarukira ku njyana nziza cyangwa ku marangamutima gusa, ahubwo ukwiye kuba uburyo bwo kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi, bukabafasha gukura mu kwizera no guhindura imibereho yabo.

Fabrice Munyaneza uririmba nka Hillsong yateguje indirimbo nshya zitandukanye

REBA INDIRIMBO "URUKUNDO" FABRICE MUNYANEZA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...