F1: Kimi Antonelli ashobora gutwara igikombe cya Shampiyona ariko akabuzwa kunywa Champagne

Imikino - 22/10/2026 3:49 PM
Share:

Umwanditsi:

F1: Kimi Antonelli ashobora gutwara igikombe cya Shampiyona ariko akabuzwa kunywa Champagne

Umutaliyani Kimi Antonelli ukinira Mercedes muri Formula 1, ashobora kwishimira amateka akomeye muri uyu mwaka, ariko mu gihe yaba ageze ku rubyiniro muri Grand Prix yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntazemererwa kunywa Champagne kubera imyaka ye.

Uyu musore w'imyaka 20 ategerejwe kuri iki cyumweru muri Circuit ya America izabera Austin, muri Texas, Aho ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y'isi ya Formula 1 ku nshuro ya mbere.

‎Antonelli arusha amanota 102 mugenzi we bakinana muri Mercedes, George Russell, ibikomeje kumuhesha amahirwe akomeye yo guhatanira iki gikombe.

‎Gusa, nubwo yaba yegukanye intsinzi cyangwa akagera ku rubyiniro ahabwa ibihembo, hari umwihariko uzaranga ibirori bye, Cyane ko atemerewe kunywa Champagne nk'uko bisanzwe bikorwa muri Formula 1.

‎Amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyemerera umuntu uri munsi y'imyaka 21 kunywa inzoga. Kubera ko Antonelli afite imyaka 20, bisobanuye ko Formula 1 igomba kumushakira ikinyobwa kidasindisha kugira ngo yishimane n'abandi atarenze ku mategeko.

‎Biteganyijwe ko ashobora guhabwa ikinyobwa kidasindisha, gishobora kuba amazi ya roza arimo utubumbe tw'umwuka (sparkling rose water), aho guhabwa Champagne ya Moët & Chandon isanzwe ikoreshwa mu birori byo ku rubyiniro.

‎Nubwo ikinyobwa azahabwa muri iri siganwa kitaratangazwa ku mugaragaro, Formula 1 isanzwe ifite uburyo bwo gufasha abashoferi batarageza ku myaka yemewe yo kunywa inzoga mu bihugu basiganiramo.‎

‎Ibi si bishya kuri Antonelli kuko yanahuye n'iki kibazo muri Gicurasi 2026, ubwo yatsindaga Miami Grand Prix afite imyaka 19. Icyo gihe, yahawe icupa ririmo ikinyobwa kidasindisha, kugirango yifatanye n'abandi mu kwizihiza intsinzi no guterana ibinyobwa.‎

‎Antonelli azakomeza guhura n'iyi mbogamizi muri Las Vegas Grand Prix no muri Miami Grand Prix yo mu 2027, kuko azaba atarageza ku myaka 21.

‎Si aho gusa kuko uyu musore yahuye n'ikibazo nk'iki mu ntangiriro z'uyu mwaka mu buyapani, kuko amategeko yaho ateganya ko umuntu agomba kuba afite nibura imyaka 20 kugira ngo yemerewe kunywa inzoga.

Undi musore ushobora guhura n'ibi bibazo ni Arvid Lindblad ukinira Racing Bulls, na we ufite imyaka 19. Nubwo kugeza ubu, ataragera ku rubyiniro muri Formula 1.‎

‎Mu yandi masiganwa ya Formula 1, gukoresha Champagne mu birori byo ku rubyiniro ntibisanzwe bikorwa kubera umuco n'imyemerere by'ibihugu ayaberamo. ‎

‎Urugero nko muri Bahrain, Arabie Saoudite, Qatar na Abu Dhabi, abashoferi basanzwe bakoresha amazi ya roza mu kwishimira intsinzi aho gukoresha ibinyobwa bisindisha.

Ibi bivuze ko n'abamaze kwegukana ibikombe byinshi nka Max Verstappen na Lewis Hamilton na bo bakoresha ikinyobwa kidasindisha muri ayo masiganwa.

‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...