Ibi ni ibyatangajwe n'ubuyobozi bw'iki kigo, aho abazajya bitabira EXPO 2025 bakagana aho Action College ikorera bazajya bagabanyirizwa 30% by'amafaranga asanzwe yishyurwa n'abiga amasomo atandukanye muri iki kigo nk'uko bisobanurwa na Rwabuhihi Steven ushinzwe ibikorwa muri Action College.
Usibye iri gabanyirizwa, muri Action bafite n'umwihariko wo kugira imashini ifasha abanyeshuri bashaka gutangira kwiga imodoka muri 'categories' zose, kwimenyereza umuhanda no gutinyuka. Ni imashini umunyeshuri ajyaho akimenyereza mbere y'uko atangira kwiga imodoka bisanzwe mu muhanda, mu rwego rwo kubanza kumufasha gushira igihunga.
Steven abikomozaho yagize ati: "Iyi mashini turayisanganwe, gusa twayizanye hano kugira ngo tuyimurike hano mu imurikagurisha, twerekane ko ihari. Mbere yo kugira ngo ujye kwiga imodoka bisanzwe, ubanze uyiceho, uyimenyereze, irahari ku mashami yacu yose."
Ubusanzwe iki kigo
kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa,
Icyesipanyore, Ikidage, Igitaliyani ndetse n’Ikinyarwanda.
Banatanga kandi
impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT,
DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara
ibinyabiziga.
Banigisha kandi amasomo
agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer
Maintenance.
Amasomo mashya yongewemo
vuba arimo aya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko
by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza,
gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up), gukora umusatsi karemano, kudoda na
Culinary Arts.
Banongeyemo kwigisha
abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality,
Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and
Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG), HGL, Networking
na Culinary Arts.
Icyicaro gikuru cy’iki
kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, mu igorofa rya kabiri mu
muryango wa mbere (045C).
Kinafite amashami hirya
no hino mu gihugu, aho kinakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo
mu nyubako yo kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano ikoreramo.
Umwihariko w’iki kigo ni
uko nko mu kwigisha indimi, gikoresha abarimu barimo n’abanyamahanga bavukiye
mu bihugu bikoresha ururimi umuntu ashaka kwiga, nk’ururimi rwabo gakondo.
Ni mu gihe ku biga
amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bo bigishwa ku buryo batsindsa
ibizamini 100%.
Ubishaka ashobora kwiga
muri gahunda ya ku manywa (Day Program), nimugoroba (Evening Program), ndetse
no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program).
Bagira kandi umwihariko
wo kwigisha bakoresheje iya kure (Online) ku buryo umuntu utabona umwanya wo
kujya ku ishuli aba ashobora kwiga kandi neza.
Uwifuza ibindi bisobanuro
yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo,
0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.
Imurikagurisha
Mpuzamahanga rya Kigali ryagarutse ku nshuro ya 28 aho abamurika ibyo bakora
bakomeje kwiyongera kuko bavuye kuri 700 mu 2024 bagera kuri 800 ndetse
biteganyijwe ko abagera ku bihumbi 500 bazaryitabita.
Expo 2025 iraba guhera
kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, ikazamara iminsi 20, iri kubera mu Murenge wa
Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Ubuyobozi bwa PSF
bugaragaza ko EXPO yateye imbere umwaka ku wundi kuko yavuye ku kubera mu
Ishuri ryisumbuye rya Saint-André aho yitabirwaga n’abagera ku 1000 ku munsi,
uyu munsi ikaba ibera i Gikondo ku buso bwa hegitari enye.
EXPO yavuye ku minsi irindwi yikuba gatatu ndetse harifuzwa ko yagera ku minsi 30.
Action College yashyize igorora abayigana bari kwiyandikishiriza muri EXPO
Abifuza kuyirahuramo ubumenyi bishimiye aya mahirwe bashyiriweho
Umuyobozi muri Action College, yasobanuye ko umuntu uri kubasanga muri EXPO ari kugabanyirizwa 30% ku giciro cyari gisanzweho ku masomo yose
Muri Action College batanga ubumenyi butandukanye bukenewe uyu munsi ku isoko ry'umurimo