Exclusive: 1:55 AM yasabye ibisobanuro Ross Kana wasezeye yifashishije Instagram

Inkuru zishyushye - 07/05/2025 11:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Exclusive: 1:55 AM yasabye ibisobanuro Ross Kana wasezeye yifashishije Instagram

Nyuma y’aho umuhanzi David Byiringiro uzwi nka Ross Kana atangarije binyuze kuri Instagram ko asezeye muri 1:55 AM Ltd, ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwamusabye kubahiriza uburyo bwemewe n’amategeko bwo gusesa amasezerano, nk’uko biteganywa n’amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ku wa 1 Ukuboza 2023.

InyaRwanda ifite kopi y’ibaruwa ibifite umutwe ugira uti “Formal reminder regarding contract termination procedures”, yasinywe na Mugarura Kenny uyobora 1:55 AM Ltd, yibutsa Ross Kana ko itangazo rusange yashyize kuri konti ye ya Instagram, ku wa 2 Gicurasi 2025, ritanyuze mu nzira yemewe n’amategeko, ndetse ko rigomba gusimburwa n’ibarwa/ibaruwa yanditse igaragaza neza impamvu ashaka gusesa amasezerano hashingiwe ku ngingo ibikwiriye mu masezerano yasinywe.

Iyi baruwa ishimangira ko Ross Kana akiri umuhanzi wa Label ya 1:55 AM. Bagira bati “Turifuza kubibutsa mu buryo bwubaha ko amasezerano y’ubuyobozi mwashyizeho umukono agifite agaciro k’amategeko, kandi ko ateganya uburyo bwihariye bwo gusesa ayo masezerano. Itangazo rusange ntabwo rihagije mu mategeko.”

Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd bwagaragaje ko impande zombi zifite inshingano zo kubahiriza ibikubiye mu masezerano, harimo no kwishyura amafaranga kompanyi yaba yarashoye mu ruganda rwa Ross Kana, ndetse no gusubiza imitungo cyangwa umutungo bwite w’ubwenge (intellectual property) wa kompanyi “waba ugifite.”

Iri tangazo rije mu gihe hari ibimenyetso byerekana ko Ross Kana ashobora kuba atishimiye uburyo yakoranye na 1:55 AM, gusa kompanyi yo yatangaje ko igifunguye ku biganiro by’amahoro, ariko igasaba ko ibyo gutandukana byubahiriza amategeko n’amasezerano yasinywe.

Ross Kana yari umwe mu bahanzi bari bagize Label ya 1:55 AM imaze igihe ishyira imbere ibikorwa by’abahanzi nka Bruce Melodie, Kenny Sol, Element n’abandi.

Uyu muhanzi yari amaze umwaka n’amezi atanu gusa asinyanye amasezerano n’iyi kompanyi, ibintu byahaye icyizere abakunzi be ko agiye kugira intambwe ikomeye mu muziki.

Ariko mu ibaruwa ye yo ku wa 2 Gicurasi 2025, yavuze ko iriya Label itubahirije ibyo yamugombaga. Yavuze ati “Nsezeye muri 1:55 AM guhera ubu nyine, kubera ko batubahirije ibyo twari twarasezeranye. Ibyo twari twumvikanyeho ntibyakozwe, kandi byatumye ibyo nari niteze nk’umuhanzi bitagerwaho.”

Ross Kana yashimiye inkunga yahawe mu gihe bakoranye, ariko avuga ko yafashe icyemezo cyo gushaka andi mahirwe amufasha kugera ku nzozi ze nk’umuhanzi, kandi yifuriza 1:55 AM gukomeza gukora neza mu guteza imbere abahanzi.

Uyu muhanzi yinjiye muri 1:55 AM mu ntangiriro za 2024, aho indirimbo ye ya mbere yise ‘Sesa’ yasohotse ku wa 2 Gashyantare 2024. Ni yo yatumye abantu benshi batangira kumumenya nk’umuhanzi mushya witezweho byinshi. Nyuma yayo, yakoze indi ndirimbo yise ‘Mami’, ariko ntihigeze hakurikiraho indi mishinga myinshi nk’uko byari byitezwe.

1: 55 AM yashinje Ross Kana gusezera yifashishije konti ya Instagram, aho kubamenyesha mu buryo bukurikije amategeko

 

Ku wa 2 Gicurasi 2025, nibwo Ross Kana yatangaje ko yasezeye muri 1:55 AM



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...