Ev. Rebecca Uwizeye uzwi cyane nka Becky Hillary, ni Umuvugabutumwabwiza, umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel n'ibiterane by'insengero zinyuranye akaba na rwiyemezamirimo. Yayoboye ibitaramo bikomeye birimo Groove Awards Rwanda, ndetse anazwiho ibikorwa byo gufasha abatishoboye.
Uyu muvugabutumwa afite ubutumwa bufite imbaraga bushingiye ku Buntu (Grace), Ukwizera, Gukira kw'imitima n'indwara n'ububyutse. Afite intego yo kurema abigishwa no gusengera abarwayi binyuze mu kubwiriza Ijambo ry’Imana ry'ukuri.
Ati: "Intego yanjye ni ukubwiriza abantu bagakizwa, bakamenya Imana, bakamenya imbaraga z’agakiza, bakamenya kwizera, bakamenya ibintu byose bijyanye no gukizwa. "
Amaze kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu benshi abinyujije kuri Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga, agira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwa benshi. Aracyakomeje kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kuko avuga ko abantu bakwiriye kumenya neza ukuri kw'Ijambo ry'Imana.
Rebecca yakiriye agakiza mu 2000 ubwo yari umwana muto atwite, atangira gukorera Imana ariko atabisobanukiwe, icyo gihe akaba yari avuye mu Bayisilamu ariko mu bwana bwe yakuriye mu Baporoso. Mu 2011 ni bwo yinjiye muri United Christian Church {UCC} Gikondo ubwo yigaga mu yahoze ari SFB, maze mu 2012 atangira gukorera Imana neza.
Yamaze imyaka 7 muri UCC Gikondo kugeza mu Ugushyingo 2019, ubwo yajyaga gutura muri Uganda, aho yakomereje umurimo w’Imana, asengera cyane muri Miracle Centre Cathedral kwa Pastor Robert Kayanja no muri Phaneroo Ministries kwa Apostle Grace Lubega.
Nyuma y'imyaka myinshi amaze mu murimo w'Imana aho yigiye ku birenge by'ababyeyi be mu buryo bw'Umwuka, Imana yamuhamagariye gutangiza umuryango w'ivugabutumwa yise Theophany Ministries ndetse avuga ko mu gihe cy'Imana azafungura Itorero.
Iyi ministeri yibanda ku kwigisha abantu Ijambo ry’Imana ry’ukuri, kubafasha gusobanukirwa ubuntu bw'Imana {Grace} no kwizera nyakuri. Ishoye imizi mu Ibyanditswe byo mu Abagalatiya 6:10 [Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab'inzu y'abizera].
Rebecca yavuze ko Theophany ari ijambo riri mu Kigiriki risobanura igihe Imana yiyerekaga Mose ku musozi Siyoni (Ni uburyo Imana igaragara binyuze mu kwizera, mu buntu bwayo, ikigaragariza abantu bayo), numva nshaka kwigisha abantu ikintu cyitwa Grace kuko batagisobanukiwe cyangwa se kwizera.
Uyu muvugabutumwa umaze imyaka 25 mu nzira y'agakiza, avuga ko uyu muryango yatangije wibanda ku gufasha abatishoboye akabambika, akanabagaburira mu bushobozi bwe bucye nubwo kuva na kera ari umurimo akora kenshi ariko akaba atajya abishyira mu itangazamakuru.
Nubwo Theophany Ministries yatangijwe mu Ukuboza 2025, ntabwo iramurikwa ku mugaragaro, kuko Rebecca avuga ko akomeje kurera umuhamagaro we, yizeye ko igihe nikigera azayimurika mu murongo w’Imana. Yibukije ko kuri ubu ari Umuvugabutumwa, atari Pasiteri, kandi adashaka guhubuka mu by’Imana.
Kuri ubu, Theophany Ministries ikora amasengesho, inyigisho zibohora, gusengera abarwayi no gufasha abantu gukura mu kwizera no mu buntu bw’Imana, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’itorero n’umurimo mugari Imana yasezeranyije Ev. Rebecca Hilary.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Ev. Becky Hilary yagize ati: "Naje kugira igitekerezo cyo gukomeza gusenga “Online”, n’abanyarwanda bagenzi bacu bari muri Diaspora ariko bumva ururimi rw'Ikinyarwanda tugasengera ku rubuga rwa Tiktok ariko Imana igakomeza ivuga ngo 'ndaguhamagaye dore inkoni y’ubushumba, nzakwagura, nzaguha umurimo'".
Avuga ko iyo yatekerezaga ku bintu Imana imubwira yibazaga niba izamukoresha imusange gusa ahagaze cyangwa "ni uko ngomba gutangira gusa n’ibyo Imana imvugaho". Ati: "Kuko n'ubundi nari nsanzwe ndi umuvugabutumwa usengeye, nkorera Imana, mfite aho mbarizwa, mfite ababyeyi bo mu mwuka", ni bwo natangiye gusenga Imana nyisaba kumpa iyerekwa ryagutse."
Yakomeje avuga ko yasabye Imana kumuha icyerekezo ariko akaba yari amaze imyaka myinshi abisengera. Ati: "Naje kumenya umukoro wanjye ndabizi ko nzaba umushumba nkagira Itorero, nkagira abakristo, ubu ndimo kurera umuhamagaro wanjye".
Uyu muvugabutumwa wagiye abwiriza ku maradiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga avuga ko yumva abantu bakwiye gukunda Imana ariko yumva ko uburyo bamwe babikoramo "bidahagije". Ati: "Hari uburyo tugomba kongera gutera intambwe".
Ati: "Numva Imana impaye imbaraga ikantiza ubuzima, hari uburyo abantu bakwiye kongera kumenya ijambo ry’Imana ry’ukuri kubera ko abantu benshi barabivangavanze, bavanze imihamagaro n’amafaranga cyane cyane tubibona nko kuri izi mbuga twirirwaho;
Abantu bamwe bifashisha n’indi myuka n’imbaraga kugira ngo bahanure bemerwe barye abantu amafaranga babarye utwabo ari byo Umuyobozi w’Igihugu cyacu [Perezida Kagame] ahora arwanya. Numva abantu babatuka [kubatuka/kuva mu byaha] bakamenya ijambo ry’Imana ry’ukuri, bagasobanukirwa kuko Bibiliya iravuga ngo nimumenya ukuri, ukuri kuzababatura.
Ni ubwo buryo nshaka ko umuhamagaro wanjye waguka, nashize Ministry yanjye, nzayishakira ibyangombwa byose bikenewe hanyuma igihe nikigera nyishyire ku mugaragaro, muze munshyigikire abanyamakuru, abahanzi, abashumba, nanjye nkorere Imana, ni igihe kinini mbayeho nshumbwe kandi kuba nshinze Minisiteri ntibivuze ko ngiye kureka kujya gusenga, oya.
Ngomba kujya gusenga nkajya mu materaniro kugeza igihe Imana izandobanura nkimikwa nkaba Umushumba kuko iryo ni isezerano maranye igihe kinini cyane, iyo mba ndi ba bantu bahubuka nakabaye niyita Pastor Rebecca ariko nta mpamvu yo guhubuka. "
Ev. Becky Hilary yavuze ko hari igihe Imana iguhamagara ntumenye umukoro wawe, rero ni byiza kuwusobanukirwa, ukamenya icyo Imana iguhamagariye gukora. Yavuze ko we yamaze kumenya icyo Imana yamuhamagariye. Ati: "Rero umukoro wanjye ndabizi ko nzaba umushumba nkagira Itorero, nkagira abakristo, ubu ndimo kurera umuhamagaro wanjye”.
Kuri ubu Theophany Ministries iri mu masengesho y'iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa "40 Days of Prayer and Fasting". Ni amasengesho yatangiye tariki 02 Mutarama - kugeza tariki ya 10 Gashyantare 2026, akaba aba Saa cyenda z'ijoro kugeza saa Mbiri za mu gitondo ndetse akongera kuba saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Aya masengesho afite insangamatsiko ivuga ko "The Divine Hope" iboneka m Gitabo cya Yobu 14:7 havuga ngo "Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y'ibitontome".

Ev. Becky Hilary yatangije "Theophany Ministries" anakomoza ku gushinga Itorero

"Ndabizi ko nzaba umushumba nkagira Itorero, nkagira abakristo, ubu ndimo kurera umuhamagaro wanjye” - Ev. Becky

Ev. Becky Hillary yayoboye ibitaramo bikomeye birimo Groove Awards Rwanda

Theophany Ministries yatangijwe na Becky Hillary iri mu masengesho y'iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa
