Europe Tour 2025: Bosco Nshuti yizihiye abatuye mu Budage anahishura ikintu cyamutunguye - AMAFOTO

Iyobokamana - 26/05/2025 1:06 PM
Share:
Europe Tour 2025: Bosco Nshuti yizihiye abatuye mu Budage anahishura ikintu cyamutunguye - AMAFOTO

Umuramyi Bosco Nshuti uri kubarizwa mu kugabane w'u Burayi, yarakoze akoze igitaramo gikomeye mu Budage, akorwa ku mutima no kubona abantu benshi bitabira igitaramo cye. Yanahishuye ikintu cyamutunguye cyane muri iki gitaramo cyanahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko.

Iki gitaramo "Praise & Worship concert" cya Bosco Nshuti cyabereye mu Budage mu Mujyi wa Wolfsburg. Ni igitaramo cyahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko iba buri wa 25 Gicurasi. Cyaritabiriwe mu buryo butangaje ndetse benshi barahembuka mu buryo bw'Umwuka binyuze mu ndirimbo za Bosco Nshuti zishoye imizi mu rukundo rw'Imana rutarondoreka.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko yanezerewe Imana ku bw'igitaramo cye cyo mu Budage cyabimburiye ibindi ategerejwemo i Burayi, akaba ari uruhrerekane rw'ibitaramo yise "Europe Tour 2025". Yavuze ko abantu bitabiriye ku bwinshi kandi bari bafite inyota yo kuramya Imana. Yanahishuye ikintu cyamutunguye cyane.

Ati: "Ejo byagenze neza mu Budage abantu bari benshi bafite inyota yo kunyumva. Ikindi cyantunguye indirimbo zanjye zose naririmbye nasanze bazizi, biba binejeje kuririmbana n'abantu".

Nyuma y'iki gitaramo, Bosco Nshuti ategerejwe muri Poland aho azabataramira tariki 22 Kamena 2025, muri Suede azahataramira tariki 31 Gicurasi na tariki 1 Kamena 2025, muri Finland ni tariki 7-8 Kamena 2025, ndetse azasubira gutaramira muri Suede, tariki 14-15 Kamena 2025, asoze urugendo rwe mu bitaramo bibiri azakorera muri Denmark, tariki 29-30 Kamena 2025.

Bosco Nshuti yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.

Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, n’ubutumwa buhumuriza imitima. Amaze gutunganya Album eshatu: ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aritegura gushyira hanze Album ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Bosco Nshuti anategerejwe mu Rwanda mu gitaramo yise ‘Unconditional Love Live Concert Season 2’ kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025. Ni igitaramo cyihariye kuko yagihuje no kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi amaze mu muziki, kuko indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2015. Yaherukaga gukora igitaramo nk’iki ku wa 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwuko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y'abantu 8 igura 200,000 Frw.

Igitaramo cya Bosco Nshuti mu Budage cyitabiriwe cyane ndetse cyomora imitima ya benshi

Bosco Nshuti yatangaje ko azafatanya n'abarimo Aime Uwimana mu gitaramo cyo mu Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...