Esipanye: Yakatiwe igifungo cy’imyaka 19 azira guhindura nyina w’imyaka 83 imfungwa no kumusambanya

Hanze - 29/04/2025 3:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Esipanye: Yakatiwe igifungo cy’imyaka 19 azira guhindura nyina w’imyaka 83 imfungwa no kumusambanya

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail uvuga ko muri Esipanye urukiko rwakatiye umugabo w’imyaka 47 igifungo cy’imyaka 19 azira guhindura nyina uri mu zabukuru "imfungwa" ndetse akaba yaranamusambanyaga buri munsi.

Uyu mugabo w'imyaka 47, yiswe Rafael CDVM n’ibitangazamakuru byo muri Esipanye, yakatiwe n’urukiko rw’i Cadiz azira guhindura nyina w’imyaka 83 igikoresho cyo kwishimishirizaho no kumusambanya inshuro zitabarika.

Ibi byabereye mu mujyi wa Chiclana de la Frontera, Polisi ikaba yatangiye gukora iperereza kuri uru rubanza mu mpeshyi yo muri 2023 nyuma y’uko babiri mu bari bashinzwe kwita kuri uyu mukecuru basanze amaraso mu mwenda we w’imbere maze bagakeka ko yaba ahohoterwa.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru El Pais cyo muri Esipanye, aba bari bashinzwe kwita kuri uyu mukecuru babwiye urukiko ko mbere bari bariboneye uyu muhungu atera ubwoba nyina ko azamugirira nabi ndetse akanamuca umutwe, nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko.

Uwahohotewe yari yarabwiye kandi aba bamwitaho: "Uyu munsi umuhungu wanjye yaraye hano, kandi nge simbishaka, simushaka mu buririr bwange.”

Aba kandi bitaga kuri uyu mukecuru batangiye kugira amakenga bitewe n’ibyo ubwabo biboneraga ndetse n’ibyo uyu mukecuru yababwiraga n’ubwo ateruraga ngo avuge ikibazo nyamukuru, ahubwo akavugira mu marenga.

Bakundaga gusangana uyu mukecuru ibikomere ku mubiri inshuro nyinshi, ndetse bakagira ubwoba ko hashobora kuzaba ibindi bibazo bitandukanye mu gihe batagize icyo bakora. Bahisemo kubimenyesha kompanyi yari yarabohereje kwita kuri uyu mukecuru, bayimenyesa ihohoterwa rikomeye uyu mukecuru yakorerwaga.

Nyuma yo kwakira amakuru y’ihohoterwa riteye ubwoba umwana yakoreraga nyina, serivisi zishinzwe imibereho myiza muri iyo kompanyi zaramusuye.

Uyu mukecuru yavuze ko umuhungu we yamusangaga mu buriri bwe akamusambanya, ndetse akamutera ubwoba bw’ibyo azamukorera mu gihe abivuze. Yavuze ko ibi yabikoraga hafi buri munsi.

 Ariko amezi arindwi nyuma y’uko iperereza ritangiye, uyu mukecuru yaje kwitaba Imana, bityo ubuhamya bwe ntibwashoboraga gukomeza gufatwa nkibimenyetso mu rubanza rw’umuhungu we.

Nyuma abari bashinzwe kumwitaho, umukozi ushinzwe imibereho myiza, ndetse n’umuganga w’ibiro by’ubucamanza nibo batanze ubuhamya.

Ubwunganizi bwa Rafael bwavuze ko yari afite ubumuga bwo mu mutwe, ariko abaganga b’ubucamanza bavuze ko "ubushobozi bwe bw’ubwenge bwari buhagije kugira ngo amenye icyiza n'ikibi" '.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’intara rwa Cadiz ryagize riti: "Uru rukiko rusanga uregwa yakoreye nyina ibintu bibi kandi biteye ubwoba." Yakatiwe igifungo cy’imyaka 19.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...