Ese tureke AI iturerere abana cyangwa ni ukurengera?

Utuntu nutundi - 11/08/2026 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ese tureke AI iturerere abana cyangwa ni ukurengera?

Muri iki gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) riragenda ryinjira mu buzima bwa buri munsi, kugeza ubu, ibice byinshi bitandukanye yamaze kugeramo. Igiteye impungenge, ni uko ubu yageze no mu burere bw’abana.

Hari ibigo by’ikoranabuhanga biri gutanga porogaramu n’ibikoresho bifasha ababyeyi gukurikirana ibitotsi by’abana, imigendekere y’ubuzima bwabo ndetse no guteganya igihe cyo gusinzira.

Kurera umwana si ibintu byoroshye. Ni urugendo rusaba kwihangana, umwanya, urukundo, kwigomwa no gufata ibyemezo buri munsi. Umubyeyi ashobora kurara adasinziriye, akibaza niba umwana we ameze neza, niba ari kurera neza, ndetse niba ibyo amwigisha bizamufasha ejo hazaza.

None se, mu gihe AI igenda iduha ibisubizo ku bibazo byinshi, ikadufasha gutegura gahunda, gukurikirana abana no gufata imyanzuro imwe n’imwe, tuyireke iturere? Ese kuba kurera bigoye byatuma dutangira guha ikoranabuhanga inshingano zisanzwe z’umubyeyi, cyangwa AI ikwiye gusa kuba igikoresho gifasha umubyeyi mu rugendo rwo kurera?

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The Guardian ku wa 8 Kanama 2026, umwanditsi Dave Schilling agaragaza impungenge ku buryo ikoranabuhanga rishobora gutuma uburere bw’abana burushaho guhinduka ikintu gishingiye ku mibare n’ikoranabuhanga, aho kuba umubano hagati y’umubyeyi n’umwana.

Schilling avuga ko hari ibikoresho bishya bigamije gufasha ababyeyi kumenya byinshi ku bana babo. Hari ibikoresho bikurikirana ibitotsi, uko umwana ahumeka ndetse n’ibindi bimenyetso by’umubiri.

Hari kandi porogaramu zifashisha AI mu gutanga amakuru ajyanye n’igihe umwana ashobora gusinzira cyangwa gufasha ababyeyi gutegura gahunda y’umunsi.

Ikindi gitekerezo cyatanzwe mu rwego rwa AI ni ugukorera umubyeyi podcast yihariye ivuga ku buzima bw’umwana we, urugero nk’ibikorwa afite kuri uwo munsi cyangwa ibintu by’ingenzi umubyeyi agomba kwibuka.

Ariko ese ibyo byose ni ngombwa?

Aha ni ho Schilling atangira kwibaza niba ababyeyi koko bakeneye gukoresha ikoranabuhanga kuri buri kintu cyose cy’ubuzima bw’umwana. 

Ku bwe, hari ibyingenzi umwana akeneye bitagomba gusimbuzwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga: kwitabwaho, kugaburirwa, konswa, gukina n’umubyeyi, kwitabwaho mu isuku no kugira umubyeyi umuba hafi.

Yibaza kandi niba gukurikirana buri kintu cyose kijyanye n’umwana bitatuma uburere buhinduka nka porogaramu ifite imirongo ngenderwaho, aho kuba ikintu gihuza umubyeyi n’umwana bakarushaho kubaka umubano mwiza.

Ikibazo Schilling agarukaho ni uko umwana atari imibare iri kuri telefoni cyangwa kuri mudasobwa, ushobora gukanda, wasanga wibeshye ugasiba.

Kumenya igihe umwana asinziriye, uko ahumeka cyangwa ibindi bimenyetso bishobora gufasha umubyeyi, ariko uburere burimo n’ibindi bintu bidapimwa n’ikoranabuhanga: kuganira n’umwana, kumwumva, kumwigisha indangagaciro no kumufasha kumenya no kumenyerana n’abandi bantu.

Umwanditsi asanga n’ubwo ababyeyi bakeneye ubufasha, ubufasha bw’umuryango, cyane cyane ba sekuru na ba nyirakuru cyangwa abandi bantu ba hafi, bushobora kugira agaciro gakomeye kuko butanga ikintu AI idashobora gutanga mu buryo bumwe: ubusabane bw’umuntu n’undi.

AI ishobora gusimbura umubyeyi?

Ntabwo ikibazo ari ukumenya niba AI ari mbi cyangwa nziza gusa. Ikibazo gikomeye ni aho umubyeyi ashyira umurongo.

AI ishobora gufasha umubyeyi gutegura gahunda, kwibuka ibintu cyangwa kubona amakuru. Ariko iyo umubyeyi atangiye kuyishingikirizaho ku buryo isimbura ibiganiro, kwita ku mwana no kumuba hafi, bishobora gutera ibibazo bikomeye.

Uburere bwiza ntibushingira gusa ku kumenya niba umwana yasinziriye amasaha ahagije cyangwa niba imibare y’ibipimo by’ubuzima bwe imeze neza. Bushingira no ku rukundo, kwihangana, kuganira no kumenya umuntu uri imbere yawe, uko yiyumva, n’ibindi.

AI ishobora gufasha umubyeyi kurera, ariko ikibazo kivuka iyi itangiye ni ukumenya kumwigisha uko agomba kurera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...