Ntugomba kuba uri umukire, icyamamare, cyangwa se hari
ibindi bintu bidasanzwe kugira ngo utumwe mugenzi wawe amwenyura. Rimwe na
rimwe, ijambo ryiza, ukuboko gufashanya, kudacira inama bagenzi bawe, cyangwa
kuganiriza inshuti zawe n’urugwiro birahagije kugira ngo umucyo uze mu buzima
bwabo.
Nk’uko tubikesha urubuga oemega.org, kubabera abandi
isoko y'ibyishimo bisobanuye guhitamo ineza, gusangira umunezero, no kwita
kubandi mu buryo bwose bushoboka, kandi buri gihe. Wakwibaza uti “ese mbera
abandi isoko y’ibyishimo?” Ni byiza ko ubera abandi intangarugero, ndetse
ugaharanira ko bahorana akamwenyu.
Tekereza ku bantu bagukikije, umuryango wawe, inshuti,
abaturanyi, abo mwigana cyangwa abo mukorana. Hari benshi bafite agahinda, baca
mu buzima butoroshye, n’ubwo kumenya ubuzim abari gucamo bishobora
kutakorohera, ni ngombwa ko buri wese umubera mwiza mu buryo bwose bushoboka
kugira ngo utagira uwo ubangamira.
Wibuke ko amagambo yawe n’uburyo ubanira abandi
bishobora kugira uruhare mu mibereho yabo ya buri munsi, amagambo ubabwira
cyangwa ibyo ubakorera, bishobora gutuma ibibazo bahura nabyo birushaho
kuborohera, ndetse ubuzima bukarushaho kubabera bwiza, aho kubasharirira. Ibi
bikorwa byoroshye ushobora kubibona nk’aho ari bito, ariko birashobora gukomera
kubandi.
N’ubwo ushobora kuba ubayeho mu buzima buhuze, buri
wese afite inshingano zo gusakaza amahoro n’umunezero mu bandi. Gufasha umuntu,
gushimira, cyangwa gutera imbaraga bagenzi bawe, no kubereka ko ubashigikiye,
ni ingenzi kuruta uko ubitekereza.
Ntugategereze umwanya wihariye kugira ngo ugire neza. Ni
byiza guhitamo kuba isoko y'ibyishimo buri gihe. Isi yahinduka nziza kurushaho
buri wese aisemo gusangiza abandi umunezero, ndetse no kubabera isoko y’ibyishimo.