Iyi nkuru inavuga ko abagore babyibushye barangwa no kugaragaza amarangamutima, gukemura ibibazo byo mu mibanire no gutuma abo bashakanye barushaho kwishima. Ese koko ni ukuri, cyangwa hari ibindi bisobanuro n’ubushakashatsi bubyihishe inyuma?
Igenzura ryakozwe ku makuru aturuka kuri siyansi ryagaragaje ko ubushakashatsi bwavuzwe muri iyo nkuru atari ubwa nyabwo. Nubwo hari ubushakashatsi bwizewe bwakozwe ku isano iri hagati y’imiterere y’umubiri n’ibyishimo mu rushako, nta gihamya ihagije yemeza ko gushaka umugore ubyibushye byongera ibyishimo inshuro 10 zikubye kurusha gushaka unanutse, cyangwa ko bituma umugabo aramba.
Ubushakashatsi bwavuzwe muri iyi nkuru bwagenzuwe, ibimenyetso birabura
Ku wa 26 Kamena 2019, urubuga Lead Stories rwagenzuye inkuru yavugaga ko abagabo bashakana n’abagore babyibushe babaho bishimye kurusha abandi.
Iyo nkuru yavugaga ko ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Filemón Alvarado na Dr. Edgardo Morales, bo muri Kaminuza yigenga ya Leta ya Mexico, National Autonomous University of Mexico (UNAM), bwagaragaje ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bishima inshuro zikubye 10 kurusha abafite abagore bananutse.
Icyakora, Lead Stories yagaragaje ko nta nyandiko y’ubwo bushakashatsi yabonetse, kandi ko amazina y’abo bashakashatsi atabonetse ku rutonde rw’abakozi b’ishami rya Psychology rya kaminuza yavuzwe muri ubwo bushakashatsi.
Iri genzura ryanzuye ko inkuru itari ifite gihamya ihagije kandi ko ubushakashatsi yavugagaho butagaragaye.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bashakanye 169 bwo bwagaragaje iki?
Nubwo inkuru yavuzwe haruguru itizewe, hari ubushakashatsi nyabwo bwakozwe ku isano iri hagati y’imiterere y’umubiri n’ibyishimo mu bashakanye.
Mu mwaka wa 2011, abashakashatsi barimo Andrea L. Meltzer, James K. McNulty, Sarah A. Novak, Emily A. Butler na Benjamin R. Karney batangaje ubushakashatsi bwiswe Marriages Are More Satisfying When Wives Are Thinner Than Their Husbands.
Ubushakashatsi bwamaze imyaka ine, bukurikirana ingo nshya 169. Abashakashatsi basesenguye isano iri hagati y’igipimo cy’umubyibuho w’umuntu n’uko abashakanye banyurwa n’urushako rwabo.
Ibyavuyemo byagaragaje ko uko umugore yagiraga igipimo cy’umubyibuho kiri munsi y’icy’umugabo, ari na ko umugabo yabaga anyuzwe n’urushako rwe mu ntangiriro zarwo, naho umugore akanyurwa kurushaho uko igihe cyagendaga gihita.
Icyakora, abashakashatsi bagaragaje ko ingaruka z’ibipimo by’umubiri ku kunyurwa n’urushako zitari zimwe mu bihe byose. Ubu bushakashatsi ntibwemeje ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bishima kurusha abandi.
Ubu bushakashatsi bwaje gutangazwa mu kinyamakuru cya siyansi Social Psychological and Personality Science.

Ubushakashatsi ku ngaruka zo kunenga umubiri w’uwo mwashakanye
Mu bushakashatsi bwatangajwe muri 2022 mu kinyamakuru Eating and Weight Disorders, Robert A. Carels, J. Caroline Miller, Reid Hlavka na Abigail M. T. Shonrock basesenguye uko igipimo cy’umubyibuho, kunenga umubiri w’uwo mwashakanye no kumufata nk’utagukwiriye bigirana isano n’imibanire.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 209 bari mu bashakanye, bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abashakashatsi basesenguye uko abo bantu banyurwaga n’urushako, uko biyumvaga, ubuzima bwabo bwo mu mutwe n’uko babonaga abo bashakanye.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko mu gihe umubyeyi cyangwa uwo bashakanye anenga umubiri w’undi cyangwa akamufata nabi kubera ibiro bye, ibyo bishobora kujyana no kutanyurwa n’urushako, ibibazo byo mu mitekerereze no kwiyumva nk’udafite agaciro.
Ibi byerekana ko uko abantu bafata imibiri yabo n’iy’abo bashakanye bishobora kugira uruhare mu mibanire yabo.
Ni iki gituma abashakanye banyurwa n’urushako?
Ibyishimo mu bashakanye ntibishingira ku mubiri w’umugore cyangwa uw’umugabo gusa. Hari ibintu byinshi bishobora kugira uruhare mu mibanire yabo, birimo uburyo bavugana, uko bafatanya gukemura ibibazo, uko bubahana n’uko buri wese yumva ko ahawe agaciro.
Ubushakashatsi bw’imyaka icumi bwakozwe na Mireille Ruffieux, Fridtjof W. Nussbeck na Guy Bodenmann, bwatangajwe muri 2014, bwasesenguye isano iri hagati y’itumanaho mu bashakanye, guhangana n’ibibazo hamwe no kunyurwa n’urushako.
Abashakashatsi basanze kunyurwa n’urushako mu ntangiriro, ndetse n’ubushobozi bw’abashakanye bwo gufashanya guhangana n’ibibazo, byari mu bintu bifitanye isano n’uko umubano wakomeza kugenda neza. Ubu bushakashatsi nabwo ntibwemeza ko uko umuntu ateye ari byo bigena ibyishimo bye mu rushako.
Nta bushakashatsi bwizewe bwabonetse bwemeza ko abagabo bashakana n’abagore babyibushye bishima kurusha abandi cyangwa ko baramba kubera imiterere y’imibiri y’abo bashakanye.
Icy’ingenzi ni uko abantu badakwiye gupimirwa agaciro cyangwa ubushobozi bwo kubaka urugo rwiza hashingiwe ku bunini bw’imibiri yabo. Ibyishimo mu bashakanye ni ingingo igoye, kandi kuyisobanura bisaba kureba ibintu byinshi aho gushingira ku makuru atizewe.
