Ese imiti ya GLP-1 ishobora gufasha abakinnyi gukora neza?

Imikino - 18/08/2026 1:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Ese imiti ya GLP-1 ishobora gufasha abakinnyi gukora neza?

Imiti yo mu itsinda rya GLP-1, nka tirzepatide na semaglutide, ikoreshwa cyane mu kugabanya ibiro no guteza imbere ubuzima. Ariko kugeza ubu abahanga mu buzima baracyiga niba ishobora no gufasha abakinnyi kongera ubushobozi bwo gukora neza.

Umunyamideli akanaba umukinnyi wa tennis, Serena Williams yatangaje ko yakoresheje tirzepatide nyuma yo kubyara, kuko yari afite ikibazo cyo kugabanya ibiro nubwo yakoraga imyitozo ikomeye.

Ibi byateje impaka ku kuba imiti nk’iyi ishobora guhinduka uburyo bwo kubona inyungu mu mikino.

Ese GLP-1 ni doping?

Kugeza ubu, WADA (World Anti-Doping Agency) ntabwo ishyira GLP-1 ku rutonde rw’imiti ibujijwe. Icyakora, iri mu miti iri gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane niba ikoreshwa nabi cyangwa ishobora kugira uruhare mu kongera ubushobozi bw’abakinnyi nk’uko tubikesha BBC Future.

Ikibazo gikomeye ni uko ubushakashatsi ku bakinnyi b’indashyikirwa bukiri buke, bityo abahanga bakaba bataramenya neza niba iyi miti yongera ubushobozi mu kibuga.

Ese yafasha iki umukinnyi wayikoresheje?

Imiti ya GLP-1 ishobora gufasha kugabanya ibiro, cyane cyane ibinure, ikagabanya ububyimbirwe mu mubiri ndetse igateza imbere imikorere y’umubiri mu bijyanye n’isukari n’ibinure.

Ishobora kandi kugabanya ibyago by’indwara z’umutima. Ku mukinnyi, iyo iyi miti imufashije gutakaza ibinure ariko akagumana imitsi, bishobora kumufasha kwihuta, kwihangana no kunoza imikorere ye mu mikino.

Ibi bishobora kuba ingenzi cyane mu mikino nka boxing na wrestling, aho abakinnyi bahatanira mu byiciro by’ibiro.


Ariko ishobora no kugabanya imbaraga z’uwayikoresheje

Imiti ya GLP-1 ishobora kugira ingaruka mbi ku bakinnyi, cyane cyane gutakaza imitsi, kandi imitsi ikaba ingenzi ku mbaraga, kwihuta no kwirinda imvune. Ishobora kandi kugabanya ubushake bwo kurya, bigatuma umukinnyi atabona calories n’ingufu zihagije zo gukora imyitozo no gukira.

Iyo umubiri ubuze ingufu, imyitozo n’umusaruro w’umukinnyi bishobora kugabanuka, ndetse bishobora no gutera RED-S (Relative Energy Deficiency in Sport), aho umubiri utabona ingufu zihagije, bikagira ingaruka ku magufa, imisemburo, ubuzima bwo mu mutwe n’imikorere mu mikino.

Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko hafi 35% by’ibiro bitakara kuri semaglutide bishobora kuba ari lean mass, mu gihe kuri tirzepatide ari hafi 25.4%.

Gukora imyitozo yo kongera imitsi, kurya proteyine zihagije no gukurikirana imiterere y’umubiri bishobora gufasha kugabanya gutakaza imitsi.

Impaka kuri Serena Williams

Serena Williams yavuze ko iyi miti yamufashije kubona impinduka ku buzima, zirimo kugabanuka kw’ibyago by’indwara z’umutima, gutera imbere kw’imikorere y’ingingo no kugabanuka kwa cholesterol.

Ariko kuba ari umukinnyi ukomeye kandi akaba ari ambasaderi w’ikigo gicuruza serivisi z’iyi miti, byateje impaka. Abanenga ikoreshwa ryayo batinya ko bishobora gutuma cyane cyane urubyiruko rutekereza ko imiti yo kugabanya ibiro ari uburyo busanzwe bwo guhindura umubiri nubwo umuntu yaba afite ibiro bisanzwe.

Kugeza ubu, nta bimenyetso bihagije byemeza ko GLP-1 yongera ubushobozi bw’abakinnyi. Ntabwo ibujijwe na WADA, ariko irakurikiranwa.

Iyi miti ishobora gufasha umukinnyi kugabanya ibiro no kugira ubuzima bwiza, ariko gutakaza imitsi, kubura calories n’izindi ngaruka bishobora ahubwo kugabanya imyitwarire ye mu kibuga.

Bityo, abahanga mu buzima bavuga ko hakenewe ubushakashatsi bwihariye ku bakinnyi mbere yo kumenya niba GLP-1 ikwiye gufatwa nk’umuti ushobora kongera ubushobozi mu mikino.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...