Eric Pisco yakomereje ku ndirimbo ‘Urukundo rw’Imana’ acagatisha album yemereye abafana - VIDEO

Iyobokamana - 26/05/2025 12:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Eric Pisco yakomereje ku ndirimbo ‘Urukundo rw’Imana’ acagatisha album yemereye abafana - VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwe mu bacuranzi ba Korali de Kigali, Eric Pisco yashyize hanze indirimbo ya 8 igize album ye ya mbere.

Eric Pisco umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ageze kure ashyira hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize album ye ya mbere aheruka gukorera ‘Live recording’ muri Centre Missionaire Lavigerie ku wa 30/06/2024.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ‘Urukundo rw’Imana’ aho aba avuga ko urukundo rw’Imana ntacyo rwagereranywa nacyo. Ati “Ese urukundo, Imana idukunda, rwagereranywa n’iki? ko rurenze ubwenge bw’abantu, niyo warusogongera ntiwamenya uko rungana.”

Muri iyi ndirimbo akomeza atanga ubuhamya bw’uko urwo rukundo rw’Imana rutagira akagero yarubonye kuva mu buto bwe. Ati “Njye nararubonye, kuva mu buto bwanjye, iby’urwo rukundo, biruta umusenyi, wo ku nyanja, n’amazi awurengeye.”

Kugeza magingo aya, Pisco amaze gushyira hanze indirimbo 8 muri 15 zigize album ye. Izo ndirimbo akaba ari Nkukesha byose, Rurandenze, Kundwa ndete na Kira, Urukundo rw’Imana, Yezu wange nzahora nkuririmba ...

Kuri ubu, izi ndirimbo zose uko ari 8 zamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga ze zose ndetse n’imbuga zose zicururizwaho imiziki, akaba azakomeza gushyira hanze izindi zigize album ye mu minsi iri imbere.

Eric Pisco yashyize hanze indirimbo 'Urukundo rw'Imana'

Reba amashusho y'indirimbo 'Urukundo rw'Imana' y'umuhanzi Eric Pisco



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...