Eric
Pisco umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ageze
kure ashyira hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize album ye ya mbere
aheruka gukorera ‘Live recording’ muri Centre Missionaire Lavigerie ku wa
30/06/2024.
Uyu
muhanzi yashyize hanze indirimbo ‘Urukundo rw’Imana’ aho aba avuga ko urukundo
rw’Imana ntacyo rwagereranywa nacyo. Ati “Ese urukundo, Imana idukunda,
rwagereranywa n’iki? ko rurenze ubwenge bw’abantu, niyo warusogongera
ntiwamenya uko rungana.”
Muri
iyi ndirimbo akomeza atanga ubuhamya bw’uko urwo rukundo rw’Imana rutagira
akagero yarubonye kuva mu buto bwe. Ati “Njye nararubonye, kuva mu buto
bwanjye, iby’urwo rukundo, biruta umusenyi, wo ku nyanja, n’amazi awurengeye.”
Kugeza
magingo aya, Pisco amaze gushyira hanze indirimbo 8 muri 15 zigize album ye.
Izo ndirimbo akaba ari Nkukesha byose, Rurandenze, Kundwa ndete na Kira,
Urukundo rw’Imana, Yezu wange nzahora nkuririmba ...
Kuri ubu, izi ndirimbo zose uko ari 8 zamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga ze zose ndetse n’imbuga zose zicururizwaho imiziki, akaba azakomeza gushyira hanze izindi zigize album ye mu minsi iri imbere.
Eric Pisco yashyize hanze indirimbo 'Urukundo rw'Imana'