Endometriose: Uburwayi bwihishe bufata miliyoni z’abakobwa n’abagore

Ubuzima - 30/04/2025 1:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Endometriose: Uburwayi bwihishe bufata miliyoni z’abakobwa n’abagore

Endometriose ni indwara ikomeye ifata 1 kuri 10 by’abagore n’abakobwa cyangwa abavutse bafite imyanya ndangagitsina y’abagore, nk’uko byatangajwe na ‘Endometriosis UK’ umuryango w’ubugiraneza ukorera mu Bwongereza. Nubwo ari indwara ifata abantu benshi, iracyafatwa nk’iyoroheje cyangwa itazwi neza, bikaba bituma benshi babaho mu bubabare batazi impamvu ntibanashobore ku gana amavuriro.

Indwara ya endometriose, iterwa no kuba igice cy’inyuma cy’inkondo y’umura (cyitwa endometrium) — ari cyo gisanzwe givanwamo amaraso mu gihe cy’imihango kiba gitangiye gukurira ahandi hatari mu mura (nk'imbere mu nda, ku mpyiko, ku bice by’imyororokere cyangwa se mu bundi bice by’umubiri). Kristen Bratonja, umunyamakuru w’umukobwa ukiri muto, yasangije isi ubuhamya bwe nk’ufite endometriose, avuga ko yabanje kumva ububabare bukabije ageze ku myaka 13.

Kristen avugako: "Ububabare bwari bukabije cyane, kugeza aho najyaga ndira, nshaka kujya kureba muganga, ariko bakambwira ko ari ibisanzwe ku bakobwa,". Nyuma y’igihe kinini cy’urugendo rurerure rwo gushaka ubufasha, yaje gusanganwa endometriose, atangira urugamba rwo gushaka imiti igabanya ububabare Endometriosis: the silent suffering of millions.

Imihindagurikire y’imisemburo (hormonal imbalance), cyane cyane estrogeni, aho uyu musemburo w’ingenzi ugenzura imihindagurikire y’ibyiciro by’imihango mu gitsina gore. Mu bagore bafite endometriose, hormone ya estrogeni ishobora kuba iri ku rwego rwo hejuru cyangwa igakora cyane, bigatuma uduce tw’inkondo y’umura (endometrial tissue) dukurira ahatari ho nk’imbere mu nda.

Mu gihe cy’imihango umuntu ava amaraso aho kugirango asohoke ahubwo akaguma munda. ‘Retrograde menstruation’ bivuga igihe amaraso y’imihango atava mu gitsina ngo asohoke, ahubwo akagaruka inyuma akanyura mu miyoboro y’intanga (fallopian tubes) akajya nko mu nda. Ayo maraso aba arimo tumwe mu duce tugize inkondo y’umura (endometrial cells), aho dukomeza gukurira, nyuma yo guhura n’ayo maraso.

Ibi bitera kugira ibibyimba, kubabara, ndetse no kuba umuntu atabyara neza no gucika intege. Ibindi bishobora gutera iyi ndwara birimo kuba ishobora guhererekanywa mu muryango. Kuba warabazwe mu nda nk'abigeze kubagwa urura, cyangwa bafite ibibyimba mu myanya ndangagitsina.Endometriose ifata abagore cyane cyane bari hagati y’imyaka 25 na 40 ikaba ikunze kugaragarira ahanini mu myanya ndangagitsina n’inda.

Bimwe mu bimenyetso byayo birimo kuribwa cyane mu gihe cy’imihango, kuribwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, kugira imisemburo myinshi cyangwa imihango idasanzwe’ kugira ibibazo byo kubyara (kutabyara), kuribwa mu nda cyangwa kubabara umugongo.

Dore bumwe mu buryo warwanyamo iyi ndwara burimo kujya kwa muganga kugira ngo bayimenye hakiri kare. Kwifashisha imiti irimo igabanya ububabare kandi byemewe n’ibigabanya ububabare n’imisemburo. Iyo bikomeye, bashobora gukuramo uturemangingo twayanduye binyuze mu kukubaga. Kwihitiramo uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo uburyo bwifashisha imisemburo bugabanya cyangwa bugahagarika imihango.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...