Uyu
muhango wabaye ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, ubera mu murenge wa
Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho aba bombi basezeraniye mu ruhame ko bagiye kubana akaramata
nk’umugabo n’umugore.
Mu
kiganiro kigufi Emmy Pro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko uyu ari umwe mu
minsi y’ingenzi mu buzima bwe kuko uretse kuba asezeranye n’umukunzi we, ari
n’umunsi yise intsinzi y’urukundo rwabo rwanyuze mu bigeragezo byinshi.
Yagize
ati: "Abantu batekereza ko urukundo nyarwo ari ibyishimo gusa baribeshya.
Haravugwa, hakabaho no kutumvikana ariko twongeye tugahuza. Solange namuhisemo
kuko ari we umutima wanjye wifuje, kandi nishimiye ko natwe twahisemo urukundo
rudafite uruhare rw’abandi bantu.”
Uwineza
Solange nawe yagaragaje ibyishimo atewe no gutangira urugendo rushya n’uwo yise
‘igeno rye’. Yagize ati: “Ndashimira Imana yaduhuje, kuko hari byinshi
byashoboraga kuduca intege ariko urukundo rwacu rwabitsinze. Nta bwoba mfite ku
kazi akora kuko ni nako twamenyaniyemo. Emmy ni umuntu w’umurava kandi
w’icyizere.”
Aba
bombi batangaje ko bamaranye imyaka igera kuri ine bakundana, aho urugendo
rwabo rwatangiye mu 2021.
Emmy
Pro ni umwe mu batunganya indirimbo bagiye bakorana n’abahanzi benshi,
by’umwihariko mu ndirimbo zo mu rwego rwa Kiliziya Gatolika. Indirimbo
zitandukanye yagiye atunganya zamenyekanye cyane zirimo “Mana idukunda
byahebuje,” “Imbyino nziza,” “Niwowe rutare rwanjye,” “Niyeguriye Nyagasani”
Emmy
Pro na Solange basezeranye imbere y’amategeko ku munsi w’ishimwe ry’urukundo
rwabo rutavangiye
Nyuma
y’imyaka ine bakundana, Emmy Pro na Solange barahiriye kubana akaramata imbere
y’amategeko
“Urukundo
ruratsinze” – Emmy Pro nyuma yo gusezerana n’umukunzi we bari bamaze igihe
bakundana
Umugabo
wahesheje ishema Kiliziya mu muziki, Emmy Pro, yateye indi ntambwe mu buzima
bwe bwite
Inshuti
n’abafatanyije na Emmy Pro mu muziki wa Kiliziya bari bahari mu kumushyigikira ku
munsi udasanzwe
Solange
yavuze ko urukundo rwe na Emmy Pro ari igisubizo cy’amasengesho n’ukwizera
kwihanganye
Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko wasize umwimerere n’umunezero mu muryango no mu nshuti za Emmy Pro na Solange
Abagize uruhare mu rugendo rwa muzika rwa
Emmy Pro basangiye nawe ibyishimo ku munsi udasanzwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWAJE MANA YACU' IRI MU ZATUNGANYIJWE NA EMMY PRO