Emmy Pro watunganyije indirimbo zamamaye muri Kiliziya Gatolika yasezeranye n’umukunzi we Solange –AMAFOTO

Imyidagaduro - 31/05/2025 8:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Emmy Pro watunganyije indirimbo zamamaye muri Kiliziya Gatolika yasezeranye n’umukunzi we Solange –AMAFOTO

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, Iyakaremye Emmanuel uzwi cyane nka Emmy Pro, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwineza Solange bari bamaze igihe bakundana.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, ubera mu murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho aba bombi basezeraniye mu ruhame ko bagiye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro kigufi Emmy Pro yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko uyu ari umwe mu minsi y’ingenzi mu buzima bwe kuko uretse kuba asezeranye n’umukunzi we, ari n’umunsi yise intsinzi y’urukundo rwabo rwanyuze mu bigeragezo byinshi.

Yagize ati: "Abantu batekereza ko urukundo nyarwo ari ibyishimo gusa baribeshya. Haravugwa, hakabaho no kutumvikana ariko twongeye tugahuza. Solange namuhisemo kuko ari we umutima wanjye wifuje, kandi nishimiye ko natwe twahisemo urukundo rudafite uruhare rw’abandi bantu.”

Uwineza Solange nawe yagaragaje ibyishimo atewe no gutangira urugendo rushya n’uwo yise ‘igeno rye’. Yagize ati: “Ndashimira Imana yaduhuje, kuko hari byinshi byashoboraga kuduca intege ariko urukundo rwacu rwabitsinze. Nta bwoba mfite ku kazi akora kuko ni nako twamenyaniyemo. Emmy ni umuntu w’umurava kandi w’icyizere.”

Aba bombi batangaje ko bamaranye imyaka igera kuri ine bakundana, aho urugendo rwabo rwatangiye mu 2021. Biteganyijwe ko ibindi birori birimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa 14 Kamena 2025.

Emmy Pro ni umwe mu batunganya indirimbo bagiye bakorana n’abahanzi benshi, by’umwihariko mu ndirimbo zo mu rwego rwa Kiliziya Gatolika. Indirimbo zitandukanye yagiye atunganya zamenyekanye cyane zirimo “Mana idukunda byahebuje,” “Imbyino nziza,” “Niwowe rutare rwanjye,” “Niyeguriye Nyagasani”

 

Emmy Pro na Solange basezeranye imbere y’amategeko ku munsi w’ishimwe ry’urukundo rwabo rutavangiye 


Nyuma y’imyaka ine bakundana, Emmy Pro na Solange barahiriye kubana akaramata imbere y’amategeko

 

“Urukundo ruratsinze” – Emmy Pro nyuma yo gusezerana n’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana

Umugabo wahesheje ishema Kiliziya mu muziki, Emmy Pro, yateye indi ntambwe mu buzima bwe bwite

Inshuti n’abafatanyije na Emmy Pro mu muziki wa Kiliziya bari bahari mu kumushyigikira ku munsi udasanzwe 


Solange yavuze ko urukundo rwe na Emmy Pro ari igisubizo cy’amasengesho n’ukwizera kwihanganye 


Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko wasize umwimerere n’umunezero mu muryango no mu nshuti za Emmy Pro na Solange


Abagize uruhare mu rugendo rwa muzika rwa Emmy Pro basangiye nawe ibyishimo ku munsi udasanzwe 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWAJE MANA YACU' IRI MU ZATUNGANYIJWE NA EMMY PRO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...