Rev Emmanuel Ganza usanzwe ari Umuyobozi washinze Itorero House of Grace muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, abwira itangazamakuru ko aje gushyigikira Richard Nick Ngendahayo, nk’umuvandimwe we.
Yagize ati: “Richard mwita mukuru wanjye, gukura tukamenyana, ni ibintu bidasanzwe no kuza kumufasha ni ukumwereka ko mushyigikiye.”
Rev Ganza yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko ari mu rugo. Ati: “Iyo uri mu rugo, uba uri mu rugo nta handi hakurutira mu rugo. Nyobora Abanyarwanda muri New York, ahantu dutuye, iyo duhuye akenshi dukumburanya ibihe byacu byo mu Rwanda. Rero wakumva uko niyumva kuba ngeze mu Rwanda.”
Yavuze ko aje mu Rwanda akubutse muri Tanzania aho yari kuva muri Kamena 2025, ndetse ateganya gusubirayo muri Werurwe 2026, nyuma akagaruka gutaramira mu Rwanda.
Ati: “Ni byo biri muri gahunda dufite yo kuzakorera muri BK Arena, dufite igiterane turi gutegura hano mu Rwanda, abaririmbyi tuzakorana nabo bamwe bari muri Amerika, bazadufasha.”
Yakomeje agira ati; “Kubera ko sindakorera muri BK Arena, buriya no kuza mu gitaramo cy’umuvandimwe Richard, ni ukuza kureba uko BK Arena imeze, ni n’ishuri buriya kubera ko iyo dushaka gukora ikintu cyiza, urabanza ukiga.”
Rev Ganza Emmanuel yavuze ko hari abahanzi beza bo mu Rwanda yifuza ko bazakorana haba muri icyo gitaramo cyangwa mu yindi mishinga ye irimo indirimbo n’ibiterane.
Uyu mugabo wakiriye agakiza mu 2001, avuga ko yinjiye mu muziki ashaka kuziba icyuho cy’abaririmbyi ba Korali Impuhwe yo ku Gisenyi baririmbanaga bakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, hakitaba Imana abantu 18.
Rev Emmanuel azwi mu ndirimbo zirimo ‘Heshima, Ikiniga, Amavi, Kisuli Suli, Ajabu, Ndiwe Mungu, Desire, Able, Urakoze cyane n’izindi nyinshi.

Rev. Emmanuel Ganza usanzwe abarizwa muri Amerika yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025

Emmanuel Ganza usanzwe ari umuhanzi yavuze ko yiteguye gukorera igitaramo muri BK Arena mu mpeshyi ya 2026

Emmanuel yavuze ko asanzwe ari inshuti ya Richard Nick Ngendahayo, ibyatumye ashishikarira kwitabira igitaramo cye

Emmanuel Ganza ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocol

Ganza wamamaye mu ndirimbo zirimo izo yakoranye na Gisubizo Ministries, akigera i Kigali yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Emmanuel yavuze ko mu minsi azamara i Kigali azakorana indirimbo na bamwe mu baramyi
REBA INDIRIMBO "HESHIMA" YA PASTOR EMMANUEL GANZA FT GISUBIZO MINISTRIES
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA EMMANUEL GANZA
