Elon Musk yavuze umuhanzi afata nk’uw’ibihe byose amwita 'Shakespeare w’umuziki'

Imyidagaduro - 22/10/2026 10:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Elon Musk yavuze umuhanzi afata nk’uw’ibihe byose amwita 'Shakespeare w’umuziki'

Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk, yatangaje ko Johann Sebastian Bach, umuhanzi w’Umudage wabayeho mu kinyejana cya 18, ari we afata nk’umuhanga mu muziki uruta abandi bose mu mateka, amugereranya n’umwanditsi w’ibitabo n’imikino y’ikinamico William Shakespeare, aho yamwise Shakespeare w’umuziki.

Ku wa 20 Ukwakira 2026, Musk yanditse ku rubuga rwa X ko Bach ari “Shakespeare w’umuziki”, anashimangira ko ari we muhanga ukomeye kurusha abandi bose. Ati: “Johann Sebastian Bach ni Shakespeare w’umuziki. Ni we mwiza kurusha abandi bose babayeho.”

Aya ambo rya Musk yongeye gukangura ibiganiro mu bakunda umuziki wa kera, bamwe bashimangira ko hari abandi bahanzi bakomeye na bo bakwiye guhabwa uwo mwanya, barimo Wolfgang Amadeus Mozart na Ludwig van Beethoven.

Abandi bashimye Bach kubera ubuhanga bwe mu guhuza injyana n’amajwi atandukanye, uburyo bwatumye ibihangano bye bikomeza guhabwa agaciro n’abakunda umuziki mu bihe bitandukanye.

Johann Sebastian Bach yabayeho hagati ya 1685 na 1750, akaba yaramenyekanye nk’umuhanga mu guhimba umuziki, gucuranga urusobe rw’inanga zirimo organ na harpsichord, ndetse no gucuranga violon.

Afatwa nk’umwe mu bahanga bakomeye mu muziki wo mu gihe cya Baroque. Mu bihangano bye bizwi cyane harimo Brandenburg Concertos, The Well-Tempered Clavier, Goldberg Variations na St. Matthew Passion.  Ibyo bihangano biri mu byatumye izina rye rikomeza kubahwa mu mateka y’umuziki.

Bach yasize ibihangano byinshi, bikaba bivugwa ko katalogi ye irimo ibihangano birenga 1,000, nubwo umubare ushobora gutandukana bitewe n’uburyo ibihangano bye bibarwa.

Si ubwa mbere Elon Musk agaragaza ko akunda Bach, ndetse ko amufata nk’umuhanzi w’ibihe byose.

Mu myaka ishize na bwo yagiye agaragaza ko amufata nk’umwe mu bahanga bakomeye mu muziki, ndetse akamwita “uw’ibihe byose”.

Johann Sebastian Bach ni we muhanzi w'ibihe byose ku Isi mu mboni za Elon Musk


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...