Elon Musk yahombye miliyari 15$ nyuma y’uko imigabane ya Tesla isubiye hasi

Ubukungu - 08/07/2025 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Elon Musk yahombye miliyari 15$ nyuma y’uko imigabane ya Tesla isubiye hasi

Umuyobozi wa Tesla, Elon Musk, yahombye agera kuri miliyari $15 z’agaciro k’umutungo we bwite mu gihe gito, nyuma y’uko imigabane ya Tesla igabanutse ku rugero rwa 7% ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ibi bibaye nyuma y’uko, mu mpera z’icyumweru gishize, Musk yatangije ishyaka rishya rya politiki yise America Party, bikaba byarafashwe nk’indi ntambwe mu ntambara ya politiki ahanganyemo na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyigikiye mu matora ya 2024, agatanga arenga miliyoni 277 z'amadolari nk'inkunga.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku isoko kuri uyu wa Mbere, aho imigabane ya Tesla yagabanutseho $21 ku mugabane umwe, ibyatumye umutungo wa Elon Musk, nk’uko byemezwa na Bloomberg Billionaires Index, ugabanuka ho miliyari 15 z’amadolari, nubwo akiyoboye urutonde rw’abakire ku Isi.

Iminsi mibi ku isoko rya Tesla

Iyi mpinduka yageze ku isoko mu gihe cyari gisanzwe kigoye, aho isoko ry’imari muri Amerika ryahungabanyijwe n’ibihuha by’izamuka ry’imisoro ku bicuruzwa byinjira. Ibi byarushijeho gutera igihombo gikomeye ku bashoramari ba Tesla, dore ko imigabane yayo yagabanutseho 31% kuva Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama 2025, mu gihe S&P 500 yo yazamutseho 4%.

Byongeye kandi, Tesla yagiye itangaza impinduka zikomeye mu kugabanya imodoka isohora ku isoko, ari nabyo byagize ingaruka ku rwego rwayo rw’ubucuruzi. Imibare y’igihembwe cya kabiri cya 2025 yerekanye ko iyi sosiyete yaciye agahigo k’ubucuruzi bubi itari ifite kuva mu 2022.

Abashoramari baranenga politiki ya Musk

Abasesenguzi mu by’imari barimo Dan Ives wa Wedbush Securities, usanzwe ashyigikira Tesla, yanditse ati: "Kwinjira kwa Elon Musk muri politiki mu buryo bugaragara si ibintu abashoramari ba Tesla bari bakeneye. Ibi binyuranye n’icyerekezo cyifuzwa n’abanyamigabane."

Abandi basesenguzi nka Jed Dorsheimer na Mark Shooter bo muri William Blair na bo bagaragaje ko abashoramari barambiwe ukwivanga kwa Musk mu bibazo bya politiki, aho bagira bati: “Abashoramari bifuza ko izo mbaraga yazishyira mu gushinga no gutangiza 'robotaxis' aho kuzijyana mu bya politiki.”

Ikigo William Blair nacyo cyagabanyije igipimo cyageneraga imigabane ya Tesla, kivuga ko ibibazo by’amategeko n’imyanzuro ya politiki nshya ya Perezida Trump bishobora gukuraho inyunganizi Leta yatangaga ku bagura imodoka z’amashanyarazi, bigateza igihombo kuri Tesla.

Imyumvire rusange kuri Musk ikomeje guhinduka

Ubushakashatsi bwa vuba bwakozwe na Silver Bulletin bwagaragaje ko igipimo cy’Abanyamerika bafite ibitekerezo bibi kuri Elon Musk cyazamutse kikagera kuri 55%, kivuye kuri 45% mu mpera za 2024. Iyi mibare yavuye mu mashyaka atandukanye, bigaragaza ko Musk atagitinywa nka mbere.

Philip Bell, umuhanga mu bya politiki akaba n’umuyobozi wa Tower K Group, yavuze ko nubwo ari umwe mu bashoramari ba Tesla, yumva ko kuba Musk yakwivana burundu muri Tesla bishobora kuzana umwuka mushya.

Ati: “Uretse kuba atari ari gukora ibyo abashoramari bifuza, kuba Elon Musk yavamo byakuraho impungenge z’umuyobozi umwe ugira ijambo rikomeye cyane. Tesla ifite itsinda rikomeye ry’abantu bafite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora kompanyi no guhanga udushya.”

Elon Musk yahombye miliyari 15 z'amadolari 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...