Elon Musk mu nzira zo kuba umuntu wa mbere ku Isi utunze Tiriyali y'amadorali

Ubukungu - 02/10/2025 8:20 AM
Share:
Elon Musk mu nzira zo kuba umuntu wa mbere ku Isi utunze Tiriyali y'amadorali

Umuherwe Elon Musk yongeye gukora amateka, aba umuntu wa mbere ku Isi ugeze ku mutungo ufite agaciro ka Miliyari 500 z’amadolari (hafi tiriyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda). Uyu mugabo ukomeje kuba umukire wa mbere ku isi, akurikiwe na Larry Ellison, ariko amusiga inyuma hafi Miliyari 150$.

Umugabane wa Tesla wazamutse ku kigero cya 4%, maze Elon Musk yinjiza miliyari 9.3$ mu munsi umwe. Imigabane ye ingana na 12% ifite agaciro ka miliyari 191$, uretse andi masezerano yo mu 2018 akiri mu manza.

Ikindi cy'inyongera gikomeye ku mutungo wa Elon Musk wavukiye muri Afrika ariko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni SpaceX yashinze mu mwaka wa 2002, ubu ifite agaciro ka miliyari 400$. Elon Musk afite 42% byayo bingana na miliyari 168$.

Hari kandi xAI Holdings, yashinze mu kwezi kwa Werurwe ubwo yahuzaga kompanyi ye nshya ikora mu bwenge bw’ubukorano (AI) na X (yahoze ari Twitter). Iyo kompanyi yombi ifite agaciro ka miliyari 113$, Musk akagiramo 53% bingana na miliyari 60$.

Mu myaka itanu ishize gusa, umutungo wa Musk wazamutse ku rwego rutigeze rugerwaho n’undi muntu:

  • Mu 2020 yari afite miliyari 24$ gusa,

  • Mu Kanama 2020 aba umwe mu bantu 5 ba mbere bageze kuri miliyari 100$,

  • Muri Mutarama 2021 aba umukire wa mbere ku isi ku nshuro ya mbere (miliyari 190$),

  • Muri Nzeri 2021 agera kuri miliyari 200$,

  • Mu Ugushyingo 2021 akora amateka agera kuri miliyari 300$,

  • Mu Ukuboza 2024 agera kuri miliyari 400$, none ubu mu 2025 yageze ku miliyari 500$.

Nk'uko tubicyesha Forbes, abasesenguzi mu bijyanye n'ubukungu bavuga ko mu gihe ubukungu bwa Elon Musk bwakomeza gutumbagira, ashobora kuba umuntu wa mbere ku isi ugeze kuri tiriyari imwe y'amadorali mbere ya 2033, igihe bimwe mu biri mu masezerano mashya ya Tesla bizaba bitangiye kubahirizwa.

Nubwo benshi babona ko aya mafaranga ari ay’ikirenga, Elon Musk we yavuze ati: “Sibyerekeye amafaranga, ahubwo ni ukubona ububasha buhagije bwo kugenzura Tesla no gukomeza umutekano igihe tuzaba twubaka robots nyinshi. Ntabwo nifuza kuzajya nkurwa ku mwanya n’abantu batafite imigabane muri Tesla.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2025, umutungo wa Elon Musk wageraga kuri miliyari 499.1$, usigara ku ntera nto cyane ngo ugerweho miliyari 500$.

Elon Musk niwe mukire wa mbere ku Isi, akaba akurikiwe na Larry Ellison, ariko amusiga inyuma hafi Miliyari 150$, ibisobanuye ko bigoye cyane kubona vuba uzamukura kuri uyu mwanya w'icyubahiro yicayeho.

Elon Musk akomeje kuyoboza inkoni y'icyuma ubukungu bw'Isi

Elon Musk yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere ku Isi utunze Miliyari 500 z'amadorali ndetse abasesenguzi bavuga ko ashobora kuba umuntu wa mbere ku Isi utunze Tiriyali y'amadorali mbere ya 2033


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...