Iki gitaramo kizaba kiri mu ruhererekane rw’ibikorwa bitegura
igitaramo gikomeye cy’umunya-Nigeria Davido, giteganyijwe kubera muri BK Arena
ku wa 5 Ukuboza 2025, aho azamurika Album ye ya gatanu ‘5IVE’, akanahurira ku
rubyiniro na Kitoko Bibarwa, uherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 12.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rwa Skol ndetse
na Intore Entertainment, rugamije kuzamura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki
mbere y’igitaramo cya Davido, binyuze mu bitaramo bito biri kubera ahantu
hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Elijah Kitaka ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo,
umuririmbyi n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye, wasinyanye amasezerano na
Swangz Avenue, imwe mu nzu zikomeye muri Uganda.
Yamamaye mu ndirimbo nka ‘Dawa’, ‘Ndi Wuwo’, ‘Nothing’, na
‘Contagious’, zigaragaza uburyo yinjiza amarangamutima mu ndirimbo ze,
akayahuza n’imibyinire yoroheje ariko ifite ubusobanuro bukomeye.
Kitaka yakuriye mu muryango ukunda umuziki: se yari
umucuranzi wa gitari bas, mu gihe nyina yaririmbaga muri korali yo mu
rusengero. Ni naho yatangiriye urugendo rwe akiri muto, ubwo yatangiraga avuza ingoma
afite imyaka irindwi gusa.
Mbere yo kuba umuririmbyi, Elijah Kitaka yari amaze imyaka
irenga 10 avuza ingoma ndetse azwi muri Uganda, wakoranye n’abahanzi bakomeye
barimo Bebe Cool, Maurice Kirya, Lilian Mbabazi, A Pass, ndetse na Azawi.
Iyi mirimo yamuhaye ubunararibonye bukomeye mu myidagaduro no
mu muziki wo ku rubyiniro, bituma amenya gutunganya no gutambutsa umuziki
w’umwimerere.
Mu 2023, Swangz Avenue yamumenyekanishije ku mugaragaro
nk’umuhanzi mushya w’iyi label, ari na we muhanzi w’igitsina gabo wa mbere
yasinyishije kuva yashingwa.
Icyo gihe yasohoye indirimbo ye ya mbere ‘Nothing’,
ikurikirwa n’izindi zatumye izina rye rimenyekana ku rwego rwa Afurika
y’Iburasirazuba.
Mu mpera za 2023, Kitaka yasohoye EP ye ya mbere ‘Bedroom
Essentials’, igizwe n’indirimbo zirindwi zirimo ‘Ndi Wuwo’, ‘Nothing’,
‘Contagious’, na ‘Elevated’.
Iyi EP yamufashije kumenyekana cyane, by’umwihariko indirimbo
‘Ndi Wuwo’, yakunzwe cyane kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga, igatuma benshi
bamufata nk’umuhanzi mushya ufite ejo hazaza heza.
Yagiye aririmba mu bitaramo bikomeye muri Kampala, birimo
‘Roast and Rhyme Festival’ ndetse n’icyo yafunguye cya Azawi mu 2023, aho
byamuhesheje icyubahiro nk’umuhanzi uzi gutarama no gufasha abafana kumva
umuziki mu buryo bw’umwimerere.
Kuri iyi nshuro, Elijah Kitaka azaba aje i Kigali nk’umuhanzi
ugiye guhura n’abafana b’abanyafurika y’Iburasirazuba mu buryo bwa hafi, ndetse
n’abakunzi b’umuziki wa Davido, mu rwego rwo gutuma bitegura umunsi w’amateka
utegerejwe muri BK Arena.
Nk’uko abategura iki gitaramo babivuga, azaririmba indirimbo
ze zikunzwe cyane, ariko kandi yiteguye no gusangira ubumenyi bwe ku muziki
n’abahanzi nyarwanda bazamuka.
Elijah Kitaka ni umwe mu bahanzi bake bafite impano yo
gucuranga ibikoresho byinshi birimo ingoma, gitari na piano. Iyo mpano imufasha
mu kwandika indirimbo zifite imiririmbire yihariye, ishingiye ku bumva
n’umuziki w’amarangamutima.
Igitaramo cya Elijah Kitaka ku wa 15 Ugushyingo 2025 ni kimwe mu byitezwe n’abakunzi b’umuziki muri Kigali, mu gihe hagenda habura ibyumweru bike ngo Davido azamuke ku rubyiniro rwa BK Arena. Kuri Kitaka, ni amahirwe yo kwagura imbibi z’ubuhanzi bwe no gutangiza umubano wihariye n’isoko ry’umuziki ryo mu Rwanda.

Elijah Kitaka, umuhanzi w’Umunya-Uganda uri mu bagezweho muri
Afurika y’Iburasirazuba, agiye gutaramira i Kigali ku wa 15 Ugushyingo 2025
muri Mundi Center, mu gitaramo gitegura icy’umunyabigwi Davido kizabera muri BK
Arena

Umuhanzi Elijah Kitaka azwi mu ndirimbo ‘Dawa’, ‘Nothing’,
‘Contagious’ na ‘Ndi Wuwo’ zose zigaragaza uburyo yinjiza amarangamutima mu muziki
wuje ubuhanga n’ubusirimu

Elijah Kitaka yamenyekanye nyuma y’imyaka irenga icumi ari
umucuranzi w’ingoma wakoranye n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Bebe Cool,
Maurice Kirya na Azawi

Mu 2023, Elijah Kitaka yasinyanye amasezerano na Swangz
Avenue, ibyamugize umuhanzi w’igitsina gabo wa mbere muri iyi ‘Label’ izwiho
kurema abahanzi bafite umwimerere

EP ye ya mbere yise ‘Bedroom Essentials’ yamufashije kubaka
izina rikomeye muri Uganda no hanze yayo, binyuze mu ndirimbo zifite umwimerere
n’ubutumwa bwimbitse ku rukundo




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DAWA’ YA ELIJAH KITAKA
