Nyuma y’iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu
tariki 7 Ugushyingo 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Amb. Diane
Gashumba, yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo Element yahagarariye neza igihugu cye
mu mahanga, anashimira uko yanyuze abari bitabiriye.
Mu butumwa bwe bwuzuye amarangamutima, Ambasaderi Gashumba
yagize ati: “Element, mwana w’u Rwanda, waduhesheje ishema! Kuva mu gihugu
cy’imisozi igihumbi, ijwi ryawe ryazamutse, ritwara ubushyuhe bwo mu rugo mu bukonje
bw’Ugushyingo bwa Stockholm. Umuziki wawe wahesheje ishema u Rwanda mu njyana
zose n’amagambo yose waririmbye. Wadukumbuje u Rwanda!”
Aya magambo y’uyu dipolomate w’Umunyarwandakazi yakiriwe neza
n’abakunzi b’umuziki, benshi bashima uburyo yashimangiye ko impano
z’Abanyarwanda ziri kurushaho kumvikana ku rwego mpuzamahanga.
Na we ubwe, Element EleéeH, yihutiye gusubiza Ambasaderi
Gashumba amugaragariza ko ashima cyane uburyo yamushyigikiye, agira ati “Urakoze
cyane Ambasaderi Diane Gashumba. Ejo hashize byari ibihe byihariye cyane.
Urukundo n’ubufasha wangaragarije byanshimishije cyane. Tuzakomereze ku ntsinzi
nyinshi.
Iki gitaramo Element yakoreye muri Suède cyamuhuje na Kizz
Daniel, umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, bivugwa ko yahise akunda cyane
uyu musore w’i Karongi kubera ubuhanga bwe mu muziki n’imyitwarire yuje icyubahiro.
Element afite nibura ibitaramo umunani ateganya gukorera ku
mugabane w’u Burayi, birimo n’icyo azaba akoranye na Kizz Daniel mu minsi iri
imbere.
Uretse ibyo bitaramo byo hanze, uyu muhanzi uri gukorera muri
Uganda aherutse gususurutsa ibihumbi by’abantu mu gitaramo cya Ray G cyabereye
mu Mujyi wa Mbarara, cyitabiriwe n’abantu barenga 30,000.
Element, uzwi mu ndirimbo nka “Kashe,” “Fou de toi,”
“Milele,” “Tombe” na “Maaso,” akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda
bageze ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwo kuririmba no gutunganya indirimbo.
Uretse kuba ari impano ikomeje kuzamuka, igitaramo cyo muri
Suède cyongeye kugaragaza ko Element ari umwe mu bahanzi bashobora guhagararira
neza isura y’umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga — ibintu byashimangiwe
n’ubutumwa bwa Ambasaderi Gashumba bwuje ishema, urukundo n’icyizere ku
rubyiruko rw’u Rwanda.
Element EleéeH ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bagezweho
muri iki gihe. Uyu musore ukomoka mu Karere ka Karongi yatangiye azwi nk’umwe
mu batunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda, mbere y’uko yinjira mu muziki
nk’umuririmbyi.
Yazamuye izina rye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi
bakomeye barimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Chriss Eazy, na Ariel Wayz, bituma
ahabwa icyubahiro mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Nyuma y’imyaka mike akora inyuma ya micro, Element yahisemo
kugera imbere yayo, atangira kuririmba indirimbo ze bwite. Uhereye ku ndirimbo
“Kashe” yamuhaye izina, yakomeje gukundwa cyane mu zindi nka “Fou de toi,”
“Milele,” “Tombe” na “Maaso.”
Ubu Element ari mu rugendo rwo kwagura umuziki we ku rwego
mpuzamahanga, aho amaze kugaragara mu bitaramo bitandukanye muri Uganda no ku
mugabane w’u Burayi, birimo n’icyo aherutse gukorera muri Suède ahuriyemo na
Kizz Daniel, ndetse anashimirwa bikomeye na Ambasaderi Diane Gashumba kubera
uko yahesheje ishema u Rwanda.
Uru rugendo rwe rwerekana neza uko impano, umurava n’icyizere
bifasha umuhanzi kuva mu nzozi akagera ku rwego rwo guhagararira igihugu mu
ruhando mpuzamahanga.
Thank you so much Ambassador @DianeGashumba
Last night was really special
🙏🏾
The love and support you showed meant a lot to me!
Cheers to many more success🇷🇼❤️ https://t.co/89yEhmiGbp

Ambasaderi
Diane Gashumba yashimiye Element ku bwo guhagararira neza u Rwanda muri Suède
