Nk’uko bisanzwe bigenda
buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa
abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda
by'umwihariko.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Muri uku kwezi dusoje kwa Mata, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora
uwo kuramya no guhimbaza Imana, bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Element
Eleéeh, Tom Close wahuje imbaraga na Jay C na Khalfan
Govinda, Bosco Nshuti witegura igitaramo gikomeye "Unconditional Love" kizaba kuwa 13/07/2025 muri Camp Kigali, Ish Kevin, Chryso Ndasingwa wakoze igitaramo gikomeye kuri Pasika akanashyira hanze EP, Patient Bizimana, Uwase Yvette, n'abandi benshi.
1. TOMBÉ - Element Eleéeh
Ni indirimbo nshya
y’umuhanzi ubikomatanya no gutunganya indirimbo Element Eleéeh. Muri iyi
ndirimbo yifashishijemo mu mashusho yayo umubyinnyi w’Umunyarwanda mpuzamahanga
Sherrie Silver. Aba aririmba agaragaza uko rimwe na rimwe urukundo rutuma
umuntu yirya akimara kugira uwo yihebeye atababara.
2. AGACA - Tom Close Ft Jay C & Khalfan Govinda
Tom Close yavuze ko
akurikije uko yahuje na Khalfan na Jay C mu ndirimbo ‘Agaca’, asanga yari
yaratinze gukorana na bo kuko ari abahanga ku rwego rwo hejuru.
Tom Close avuga ko uretse
kuba yarakoranye n’abaraperi beza, ikindi yishimira ari ubutumwa bburi muri iyi
ndirimbo.
Jay C umwe mu baraperi
bakoranye na Tom Close muri iyi ndirimbo, we ahamya ko yanyuzwe n’uburyo
yanditse ndetse n’ubutumwa buyigize.
Tom Close amaze iminsi
ari gukorana n’abaraperi cyane ko indirimbo yaherukaga gusohora ari iyitwa
‘Cinema’ yakoranye na Bull Dogg.
3. Nobody – Ish Kevin
Ni indirimbo nshya
y’umuraperi Ish Kevin. Uyu musore aba aririmba agaragaza ukuntu yatangiye
umuziki yishakisha ubu akaba amaze ku rwego rwo kuba icyo akoze cyose
yishyurwa. Hari aho agira ati “Kungeraho ubanza kurwana n’ingabo nk’ijana kandi
nazo zikurusha imbaraga.”
4. Wera Wera Wera – Chryso Ndasingwa ft Sharon Gatete
Mu kwezi gushize, Chryso Ndasingwa yagiye anyura imitima ya benshi binyuze mu bihangano bitandukanye ariko by'umwihariko indirimbo yakoranye na Sharon Gatete zirimo n'iyo bise 'Wera Wera Wera' ikubiyemo ubutumwa buramya Imana.
Mbere y'uko uyu muramyi akora igitaramo gikomeye cya Pasika yise ‘Easter
Experience’, yashyize ahagaragara EP (Extended Play) ye nshya igizwe n’indirimbo
esheshatu. EP ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo esheshatu zirimo ‘Mbega
Ukuntu Uri Mwiza’, ‘Great Things’, ‘Ku Musozi Wera’, ‘Ibyo Wakoze’ na
‘Ulikuwepo’.
Ni EP yagiye hanze nyuma
y’indirimbo yari amaze iminsi asohora nka ‘As I Know More’, ‘Iyo Mana’,
‘Nzakujya Imbere’ yakoranye na Rachel Uwineza n’izindi nyinshi.
5. Kilode – Fela Music
Ni indirimbo nshya ya
Fela Music. Aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umuntu ubaza umukunzi we niba
ko ibyo barimo aribyo.
6. Umucunguzi - Ngabo
Ni indirimbo nshya
y’umuhanzi Ngabo uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi
ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba urukundo rw’Imana ruhebuje, akavuga ko
yamubereye inshuti ya bugufi azajya abitsaho amabanga ye.
7. Dejavu – Fifi Raya ft B-Threy
Ni indirimbo Fifi Raya
yahuriyemo na B-Threy. Igaruka ku mukobwa ufite ibyifuzo by’amafaranga ku
mukunzi we, undi akamubaza niba bikunda ko bahura cyangwa ayamuha kuri
telefoni.
8. Ushimwe – Elie Bahati
Ni indirimbo nshya ya
Elie Bahati uri mu bahanzi bamaze kugenda bagwiza igikundiro mu muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba aririmba avuga
kuvuga ngo ‘urakoze’ ari ijambo ryonyine afite ryo gushima Imana, ariko akaba
nta rindi yabona.
9. Umusinzi - Yee Fanta Ft Diez Dola , The Joshkid & Ruganzu
Ni indirimbo nshya
y’abahanzi Yee Fanta, Diez Dola , The Joshkid na Ruganzu. Muri iyi ndirimbo aba
bahanzi baririmba bagaragaza ko umuntu mu gihe ari gusindira amafaranga ye,
abantu baba badakwiriye kumwibazaho.
10. Agakiza – Patient Bizimana
Ni indirimbo nshya ya
Patient Bizimana iri kuri album yitegura kumurikira i Kigali umwaka utaha.
Iya gatatu uyu muhanzi
yakoze yitwa ’Ibihe byiza’ yariho indirimbo nka Ibihe, Wagendanye natwe
n’izindi.