Mu
mibare yarebwe hagati ya tariki 13 Mata na 10 Gicurasi 2026, hagaragaye
indirimbo 20 zakunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange.
Iyi
mibare ishingiye ku mubare w’abarebye indirimbo muri iyo minsi 28 gusa, bivuze
ko atari ‘views’ zose indirimbo ifite kuva yasohoka, ahubwo ari iziyongereyeho
muri icyo gihe.
Indirimbo
‘Extra Stamina’ ya Diez Dola niyo yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo kurebwa
inshuro zirenga miliyoni 1.32 mu minsi 28 gusa.
Iyi
ndirimbo yagaragaje uburyo uyu muhanzi ari gukomeza gufata umwanya ukomeye mu
muziki wo mu mujyi wa Kigali, cyane cyane mu rubyiruko rukoresha cyane Youtube
na TikTok.
Ku
mwanya wa kabiri haje ‘KALE’ ya Chiboo irebye inshuro miliyoni 1.12. Abahanzi
bafite injyana zigezweho zirimo Afrobeat, Drill na Fusion ni bo bigaragara ko
bari kuyobora uru rutonde. Mike Kayihura nawe yakomeje kwitwara neza aho
indirimbo ye ‘Come On’ iri ku mwanya wa Gatatu n’abayirebye ibihumbi 254.
Ni
mu gihe ‘Ayayaah’ yahuriyemo Element EleéeH, Joshua Baraka na Bien yicaye ku
mwanya wa Kane n’abo bayirebye ibihumbi 218.
Ikindi
cyagaragaye muri uru rutonde ni uko Li John ari umwe mu bahanzi bafite
indirimbo ebyiri zakunzwe cyane muri iki gihe, zirimo ‘Uragaruka’ iri ku mwanya
wa gatandatu na ‘Bindenze’ iri ku mwanya wa Karindwi. Ni kimwe mu bimenyetso
by’uko ari mu bahanzi bari gukurikiranwa cyane muri iyi minsi.
Mu
myanya 10 ya mbere kandi harimo ‘LAST TIME’ ya Passy Kizito, ‘Kirigute’ ya Bob
Pro, ‘Chocolate’ ya Chriss Eazy ndetse na ‘Finale’ ya Bien-Aimé Baraza na Ali
Kiba.
Uru
rutonde rugaragaza kandi uburyo umuziki wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba
ukomeje kugira imbaraga muri Kigali.
Abahanzi
bo muri Tanzania na Kenya nka Diamond Platnumz, Jux na Bien bagaragara kuri uru
rutonde binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane muri iyi minsi.
Indirimbo
‘Joy’ ya Diamond Platnumz afatanyije na Jux iri ku mwanya wa 12, mu gihe
‘Happy’ nayo ya Diamond iri ku mwanya wa 15. Hari kandi ‘Pom Pom’ yahuriyemo
Bruce Melodie, Diamond Platnumz na Brown Joel iri mu ndirimbo 20 zakunzwe
cyane.
Abahanzi
nyarwanda bakomeje kuzamuka nka Kivumbi King, Marina, Yampano na Logan Joe nabo
bagaragaye kuri uru rutonde, ikintu gishimangira ko umuziki nyarwanda uri
gukomeza kubona abawukurikira benshi ku mbuga za internet.
Iyi
mibare kandi yerekana uburyo Youtube imaze kuba kimwe mu bipimo bikomeye byo
kureba indirimbo ziri gukundwa cyane, cyane cyane mu gihe imbuga nkoranyambaga
nka TikTok na Instagram zikomeje kugira uruhare mu gusakaza indirimbo mu buryo
bwihuse.
Mu
myaka ishize, abahanzi benshi bashingiraga kuri Radio na Televiziyo kugira ngo
ibihangano byabo bigere ku bantu benshi. Uko ikoranabuhanga ryagiye ritera
imbere, urubuga rwa Youtube rwabaye kimwe mu bikoresho bikomeye byafashije
abahanzi kwamamaza no kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.
Kuri
ubu, umuhanzi ashobora gushyira indirimbo ye kuri Youtube mu gihe gito, igahita
ireberwa n’abantu bari mu bihugu bitandukanye.
Byafashije
cyane abahanzi nyarwanda kugera ku bakunzi b’umuziki bo hanze y’u Rwanda no
kubona abafana bashya batari kubageraho mu buryo bwa gakondo.
Kwamamaza
indirimbo biciye kuri Youtube byatanze amahirwe ku bahanzi bakizamuka, kuko ubu
bidakiri ngombwa kuba ufite ubushobozi bwo gucurangwa cyane kuri radiyo kugira
ngo umenyekane.
Iyo
indirimbo ikozwe neza kandi igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok,
Instagram na X, ishobora gukundwa mu gihe gito cyane.
Kwamamaza
indirimbo hakoreshejwe amashusho nabyo byafashije cyane abahanzi. Ubu amashusho
y’indirimbo yabaye kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha umuhanzi gukurura abantu
benshi. Ni nayo mpamvu usanga abahanzi bashora amafaranga menshi mu gukora
‘video’ zigezweho kandi zifite ubuziranenge.
Ikindi
Youtube yafashije ni uguha abahanzi amakuru y’ababakurikira. Umuhanzi ashobora
kureba ibihugu indirimbo ye iri kurebwamo cyane, imyaka y’abafana be ndetse
n’igihe abantu benshi bayikurikirana. Ibi bifasha abahanzi gutegura neza
ibikorwa byabo no kumenya aho umuziki wabo uri kugera.
Ku bahanzi nyarwanda, Youtube yanabaye inzira yo gukorana n’abahanzi mpuzamahanga. Iyo indirimbo irebye abantu benshi, bituma n’abahanzi bo hanze bayitaho, bikongera amahirwe y’imikoranire n’amasoko mashya y’umuziki.
