Uyu mugabo wayoboye
Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021, yaguye aho yari arwariye indwara itigeze
itangazwa, nk’uko byemejwe n’umukobwa we Tasila Lungu, usanzwe ari umwe mu
bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia. Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook,
Tasila yavuze ko se yari amaze ibyumweru ari kwitabwaho n’abaganga, agashiramo umwuka saa
kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’iwabo (saa kumi za GMT).
Yagize ati: “Papa yari amaze iminsi ari mu maboko
y’abaganga. Uburwayi bwe bwakurikiranwaga neza kandi mu ibanga, kugeza ubwo yitabye
Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Muri ibi bihe by’akababaro, tuributsa
ihame yamuranze rya ‘Zambia imwe, igihugu kimwe’.”
Edgar Lungu yinjiye mu
myanya y’ubuyobozi bwa Zambia mu 2015, asimbura Perezida Michael Sata wari
uherutse kwitaba Imana icyo gihe. Nyuma yaho, yatsindiye manda nshya mu matora
ya 2016, ayobora igihugu kugeza mu 2021 ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema
mu matora yabaye mu buryo bwisanzuye.
Nyuma yo gutsindwa, Lungu
yari yasezeye politiki ariko mu 2023 aragaruka, yongera kwakirwa nk’umuyobozi
w’ihuriro ry’amashyaka arimo n’irye rya Patriotic Front, ahita anashyirwa
imbere nk’umukandida wa perezida mu matora ataha.
Uretse kuyobora igihugu,
Edgar Lungu yari yarabaye Minisitiri w’ubutabera n’ingabo mbere yo kugera ku
ntebe y’umukuru w’igihugu. Abamuzi bamwibukira ku buyobozi bwashyize imbere
ubumwe bw’igihugu, imiyoborere yoroheje ndetse no gukomeza imibanire myiza
n’amahanga.
Urupfu rwe rubaye
igihombo gikomeye ku muryango we, ku ishyaka rye ndetse no ku gihugu cya Zambia
muri rusange. Abaturage n’abayobozi benshi bakomeje kumwibuka nk’umuyobozi
waharaniraga ko Zambia igira ijambo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Edgar Lungu wabaye
Perezida wa Zambia hagati ya 2015 na 2021 yitabye Imana ku myaka 68 azize
uburwayi