Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana

Inkuru zishyushye - 05/06/2025 3:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana

Edgar Chagwa Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68, aguye muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye kwivuriza. Urupfu rwe rwatangajwe ku mugaragaro n’ishyaka rye rya Patriotic Front ku wa Kane tariki 5 Kamena 2025.

Uyu mugabo wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021, yaguye aho yari arwariye indwara itigeze itangazwa, nk’uko byemejwe n’umukobwa we Tasila Lungu, usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zambia. Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook, Tasila yavuze ko se yari amaze ibyumweru ari kwitabwaho n’abaganga, agashiramo umwuka saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha y’iwabo (saa kumi za GMT).

Yagize ati: “Papa yari amaze iminsi ari mu maboko y’abaganga. Uburwayi bwe bwakurikiranwaga neza kandi mu ibanga, kugeza ubwo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Muri ibi bihe by’akababaro, tuributsa ihame yamuranze rya ‘Zambia imwe, igihugu kimwe’.”

Edgar Lungu yinjiye mu myanya y’ubuyobozi bwa Zambia mu 2015, asimbura Perezida Michael Sata wari uherutse kwitaba Imana icyo gihe. Nyuma yaho, yatsindiye manda nshya mu matora ya 2016, ayobora igihugu kugeza mu 2021 ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora yabaye mu buryo bwisanzuye.

Nyuma yo gutsindwa, Lungu yari yasezeye politiki ariko mu 2023 aragaruka, yongera kwakirwa nk’umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka arimo n’irye rya Patriotic Front, ahita anashyirwa imbere nk’umukandida wa perezida mu matora ataha.

Uretse kuyobora igihugu, Edgar Lungu yari yarabaye Minisitiri w’ubutabera n’ingabo mbere yo kugera ku ntebe y’umukuru w’igihugu. Abamuzi bamwibukira ku buyobozi bwashyize imbere ubumwe bw’igihugu, imiyoborere yoroheje ndetse no gukomeza imibanire myiza n’amahanga.

Urupfu rwe rubaye igihombo gikomeye ku muryango we, ku ishyaka rye ndetse no ku gihugu cya Zambia muri rusange. Abaturage n’abayobozi benshi bakomeje kumwibuka nk’umuyobozi waharaniraga ko Zambia igira ijambo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia hagati ya 2015 na 2021 yitabye Imana ku myaka 68 azize uburwayi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...