Eddy Kenzo agiye gukorana indirimbo na Chris Brown na Akon

Imyidagaduro - 18/09/2015 10:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Eddy Kenzo agiye gukorana indirimbo na Chris Brown na Akon

Umuhanzi Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda, ari mu mushinga ukomeye uzamuhuza n’ibihangange bya muzika ku isi nka Chris Brown na Akon.

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda bibitangaza, Eddy Kenzo yahamagawe na Akon amusaba ko yazagira uruhare mu ndirimbo mpuzamahanga yitwa Promise, izakorwaho n’abahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyafurika bafatanyije n’abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku isi yose.

Akon ni we witabaje Eddy Kenzo muri uyu mushinga

Nyuma y’uko akoze indirimbo ikamamare cyane ku isi yose ndetse igakunda bikmeye, uyu muhanzi nta gahunda yo guhagarara cyangwa gusubira inyuma afite, dore ko ubu yibitseho igihembo cya BET Awards n’ibindi byinshi ndetse akaba ahmya ko atazahagarara atarabona icya Grammy Award.

Nyuma yo kwegukana BET, Eddy Kenzo afite inzozi zo kuzabona na Grammy

Muri iyi ndirimbo azafatanya na Chris Brown

Indirimbo “Promise” Kenzo azayifatanya na Chris Brown, Akon, Wizkid, Davido, Patoranking, Fally Ipupa na P-Square

Reba hano indirimbo ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo, yakonzwe n’abatari bake 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...