Mu kirego gishya Drake
yagejeje mu rukiko ku wa Gatatu w'iki cyumweru, yagaragaje ko indirimbo “Not Like Us” ya Kendrick Lamar
yanyuze mu bitaramo bikomeye byakurikiwe n’abantu barenga miliyoni 100 ku Isi,
harimo Super Bowl Halftime Show
n'ibihembo bya Grammy Awards
byo muri Mutarama 2025. Avuga ko iyo ndirimbo yamusebeje bikomeye ndetse ikaba
yarabaye imvano y’iterabwoba rigera no ku muryango we.
Abunganira Drake mu mategeko bagize bati: “Ibi bitaramo bikomeye
byamuhaye izindi mbaraga zo gukwirakwiza iyo ndirimbo yuzuyemo amagambo
amusebya, ku buryo byanatumye ubwoba no gutotezwa ku muryango wa Drake
byiyongera.”
Nubwo Drake atareze Lamar
ku giti cye, avuga ko UMG, inzu ifite studio z’aba bahanzi bombi, yagize
uruhare mu gukwirakwiza iyo ndirimbo, bityo ikaba ikwiye kubibazwa.
Indirimbo “Not Like Us”, yagiye hanze mu gihe
cy’intambara y’amagambo hagati ya Kendrick na Drake, irimo umurongo uhamya ko
Drake “akunda abana bato”, ndetse ikamwita “pedophile”. Nubwo Lamar ataririmbye
uwo murongo muri Super Bowl, hari undi murongo yaririmbye uvuga ko Drake
“akunda abakobwa bakiri bato”, ahita areba muri camera, abantu bakwirakwiza ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu muraperi yabwiraga Drake.
Ibyo byose, Drake abifata
nk’uburyo bwo kumwambura icyubahiro imbere y’Isi, kandi anenga UMG kuba
itarigeze igira icyo ikora ngo ihagarike gukomeza gukwirakwizwa iyo ndirimbo mu
bitaramo bikomeye.
Mu gihe Kendrick Lamar
yegukanye ibihembo bitanu bya Grammy, nubwo atahacuranze iyo ndirimbo ku
mugaragaro, amajwi yayo yakoreshejwe inshuro nyinshi ubwo yahamagarwaga kwakira
ibihembo, ndetse bamwe mu bari aho baririmbanye amagambo yayo aganisha kuri
Drake.
UMG iravuga ko Drake
arimo gushaka guhonyora uburenganzira bw’abahanzi
UMG yamaganye ibyo Drake
avuga, ivuga ko ibyo birego bidafite ishingiro ndetse bishobora guhonyora
ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo mu muziki. Bavuga ko Drake ari “umuhanzi
ukomeye bakoranye neza mu myaka 16 ishize”, ariko “ashobora kuba ari gukururwa n'abamugira inama mbi.”
Urukiko rwamaze kwemeza
ko iperereza rigomba gukomeza, aho Drake ashobora kuzasaba inyandiko zigaragaza
imikoranire ya UMG na Kendrick Lamar, uko indirimbo yakwirakwijwe muri Super
Bowl, Grammy Awards, n’uburyo ayo mafaranga yinjijwe.
Umuvugizi wa Drake mu mategeko yavuze ko “Drake yiteguye
kugaragaza ukuri, no gusaba ko habaho kubazwa ku mpamvu zatumye ashyirwa ku
karubanda mu buryo busenya izina rye.”
Urubanza ruracyari mu
ntangiriro, ariko rushobora kugera mu rukiko mu mpeshyi ya 2026, keretse
impande zombi zigize ibyo bumvikanaho mbere.
Drake arashinja inzu itunganya umuziki ya UMG gufatanya na Kendrick Lamar gusenya izina rye no kumuharabika ku karubanda