Dr Claude na Senderi bongewe kuri Chameleon na Weasel mu basusurutsa abafana ba APR FC baterura igikombe

Imyidagaduro - 28/05/2025 9:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Dr Claude na Senderi bongewe kuri Chameleon na Weasel mu basusurutsa abafana ba APR FC baterura igikombe

Mu gihe APR FC yateguye ibirori by’akataraboneka byo kwishimira igikombe cya shampiyona, Dr Claude na Senderi bongewe kuri Jose Chameleon na Weasel mu baza gutarama mu birori byo kwishimira igikombe cya Shampiyona.

Ni ibirori biza gutangira saa 14;30 kuri Sitade Amahoro bikarangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro ariko harimo n’umukino iyi kipe iza gukina na Musanze FC ari nawo mukino wa nyuma yo gusoza shampiyona y’umwaka wa 2024-2025.

Ku mugoroba wo kuwa Mbere, ni bwo APR FC yemeje ko abahanzi barimo Jose Chameleon na Weasel bari baraje gutaramira muri Kigali Universe mu cyumweru gishize, bazakomereza muri Sitade Amahoro ku mukino wo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hamenyekanye ko APR FC yatangaje ko yongeyemo abandi bahanzi barimo Dr Claude na Senderi mu rwego rwo kuza gufasha abafana kwishimira igikombe cya shampiyona ndetse n’ibindi bikombe bibiri batwaye aribyo (Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari.)

Senderi ni umwe mu bahanzi batanu bataramiye muri Sitade Amahoro ivuguruye binyuze mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora byabaye ku wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024.

Jose Chameleon na Weasel ni ubwa mbere bagiye gutaramira mu Amahoro Stadium akaba ari n’igisubizo cy’abafana b’aba bahanzi bifuzaga kubona Jose Chamelon ataramira ahantu hanini cyane.

APR FC igiye gukora ibirori byo kwishimira ibikombe bitatu begukanye muri uyu mwaka wa 2024-2025 ariko byumwihariko kwishimira igikombe cya shampiyona cya 6 APR FC itwaye yikurikiranya kikaba igikombe cya 23.

Jose Chameleon ni umwe mu bahanzi baza guha ibyishimo abafana ba APR FC

Jose Chameleon uheruka gutaramira muri Kigali Universe araza gutaramira abafana ba APR FC

Weael Manizo nawe araza gutanga ibyishimo ku bafana ba APR FC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...