Mu kiganiro yahaye DAZN, Trump yagize ati: “Ndumva twabishobora. Ntekereza ko nabikora.”
Iri jambo rye rihuye n'uko Amerika, Canada, Australia na Afurika y'Epfo ari byo bihugu bike bikoresha izina “soccer”, mu gihe ibindi bihugu hafi ya byose bitabaza ijambo “football” mu gihe bashaka kuvuga umupira w’amaguru mu cyongereza.
Perezida Trump yakomeje avuga ko uyu mukino, yaba witwa "soccer" cyangwa "football", ufite ubushobozi bwo guhuza isi, ashimangira ko igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, kigomba kuzaba ikintu kidasanzwe.