Donald Trump yavuze ku cyo guhindura izina “Soccer” bakajya bavuga “Football”

Imikino - 14/07/2025 12:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump yavuze ku cyo guhindura izina “Soccer” bakajya bavuga “Football”

Nyuma yo kwifatanya na Chelsea mu birori byo kwegukana Club World Cup itsinze Paris Saint-Germain 3-0 i New Jersey, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugisha benshi ubwo yatangazaga ko ashobora gusinya itegeko ridasubirwaho (executive order) rihindura izina ry’umukino wa “soccer” rikaba “football”.

Mu kiganiro yahaye DAZN, Trump yagize ati: “Ndumva twabishobora. Ntekereza ko nabikora.”

Iri jambo rye rihuye n'uko Amerika, Canada, Australia na Afurika y'Epfo ari byo bihugu bike bikoresha izina “soccer”, mu gihe ibindi bihugu hafi ya byose bitabaza ijambo “football” mu gihe bashaka kuvuga umupira w’amaguru mu cyongereza.

Perezida Trump yakomeje avuga ko uyu mukino, yaba witwa "soccer" cyangwa "football", ufite ubushobozi bwo guhuza isi, ashimangira ko igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kanada na Mexique, kigomba kuzaba ikintu kidasanzwe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...