Donald Trump yavuze ko u Buhinde bwemeye kutagura peteroli mu Burusiya buhita bumwigarama

Ubukungu - 16/10/2025 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump yavuze ko u Buhinde bwemeye kutagura peteroli mu Burusiya buhita bumwigarama

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yamwemereye ko igihugu cye kizahagarika kugura peteroli iva mu Burusiya bihita biteza impaka zikomeye hagati y'ubuyobozi bwa Washington na New Delhi.

Trump wari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko yabonanye na Modi mu mpera z’icyumweru gishize, akamubwira ko “Ubuhinde butazongera kugura Peteroli yo mu Burusiya.”

Nyuma y’amasaha make, Guverinoma y’u Buhinde yahise isohora itangazo ivuga ko “amasezerano nk’ayo atigeze abaho” ndetse ko politiki y’Igihugu mu bijyanye n’ingufu “igenwa n’inyungu z’abaturage bacyo, aho kugenwa n’igitutu cya politiki mpuzamahanga.”

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri ishinzwe Ingufu n’ibikomoka kuri Peteroli, Ubuhinde bwavuze ko buzakomeza kugura peteroli mu Burusiya aho bayibonera ku giciro cyiza n’umutekano w’ingufu w’abaturage bayo.

Kugeza ubu, Ubuhinde buri mu bihugu bikomeye bigura peteroli nyinshi muri Rusiya. Nk’uko Reuters ibivuga, mu mezi atandatu ashize, lisansi iva mu Burusiya niyo igize 36% by’ikoreshwa ryose rya peteroli yinjira mu Buhinde.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zisaba ibihugu bitandukanye guhagarika ubucuruzi bwa lisansi n’u Burusiya, mu rwego rwo kugabanya aho iki gihugu gikura umutungo bakoresha mu ntambara ibahanganishije na Ukraine.

Trump yavuze ko guhagarika ibyo bigurwa “bizagabanya ubushobozi bw’u Burusiya mu gutera Ukraine” kandi ko “byatanga ubutumwa bukomeye bwo gushyigikira ibiganiro by’amahoro.”

Donald Trump yavuze ko Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde yamwemereye ko batazongera kugura Peteroli mu Burusiya nyuma gato bahita bamwihakana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...