Trump
wari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko yabonanye na Modi
mu mpera z’icyumweru gishize, akamubwira ko “Ubuhinde butazongera kugura
Peteroli yo mu Burusiya.”
Nyuma
y’amasaha make, Guverinoma y’u Buhinde yahise isohora itangazo ivuga ko
“amasezerano nk’ayo atigeze abaho” ndetse ko politiki y’Igihugu mu bijyanye
n’ingufu “igenwa n’inyungu z’abaturage bacyo, aho kugenwa n’igitutu cya
politiki mpuzamahanga.”
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri ishinzwe Ingufu n’ibikomoka kuri
Peteroli, Ubuhinde bwavuze ko buzakomeza kugura peteroli mu Burusiya aho bayibonera
ku giciro cyiza n’umutekano w’ingufu w’abaturage bayo.
Kugeza
ubu, Ubuhinde buri mu bihugu bikomeye bigura peteroli nyinshi muri Rusiya.
Nk’uko Reuters ibivuga, mu mezi atandatu ashize, lisansi iva mu Burusiya niyo
igize 36% by’ikoreshwa ryose rya peteroli yinjira mu Buhinde.
Leta
Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zisaba ibihugu bitandukanye guhagarika
ubucuruzi bwa lisansi n’u Burusiya, mu rwego rwo kugabanya aho iki gihugu
gikura umutungo bakoresha mu ntambara ibahanganishije na Ukraine.
Trump yavuze ko guhagarika ibyo bigurwa “bizagabanya ubushobozi bw’u Burusiya mu gutera Ukraine” kandi ko “byatanga ubutumwa bukomeye bwo gushyigikira ibiganiro by’amahoro.”

