Donald Trump asanga yavamo umusimbura Papa Francis

Utuntu nutundi - 30/04/2025 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Donald Trump asanga yavamo umusimbura Papa Francis

Mu rwenya rwinshi ubwo yari abajijwe niba afitiye icyizere aba-cardinal bo muri Amerika ko hari uwatorwa agasimbura Papa Francis, Donald Trump yavuze ko nawe yasimbura Papa ariko kandi afitiye icyizere abanyamerika ko harimo umwe uzasimbura Papa Francis.

Ku wa 07 Gicurasi 2025 ni bwo hateganyijwe inama y’abakaridinari izwi nka Conclave igamije gutora Papa mushya uzasimura Papa Francis uheruka kwitaba Imana azize uburyayi bwahuriranye n’izabukuru.

Ubwo Donald Trump yabazwaga niba hari icyizere afite cy’uko umwe mu bakaridinari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashobora kuzegukana iri Kamba ry’umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Donald Trump yavuze ko nawe ubwe yakwishimira kuba Papa. Yagize ati "Nakifuza kuba Papa. Icyo ni cyo cyaba amahitamo ya mbere kuri njye."

Nyamara n’ubwo yabivuze atyo atebya, yavuze ko afitiye icyizere cyinshi Cardinal wa New York amushimagiza agaragaza ko ari umuntu mwiza w’indangagaciro ko yavamo umukandida mwiza wo gutorwa nka Papa. Yagize ati “Navuga ko dufite Kardinali uturuka ahantu hitwa New York, kandi ni umuntu mwiza cyane, rero tuzareba uko bizagenda."

Cardinal Timothy Dolan Arikibishopu wa New York ni umwe mu bashoboora kuzatorwamo uzayobora Kiliziya Gatorika mu minsi iri imbere asimbuye Papa Francis uheruka kwitaba Imana.

N'ubwo Donald Trump yigeze gukozanyaho na Papa Francis, baje guhura baraganira ndetse no mu kiriyo cya Papa Francis, Donald Trump yari ahari biba uruzinduko rwa mbere akoreye hanze y'igihugu cye mu minsi 100 amaze ku butegetsi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...