Urupfu rwe
rwatangajwe nyuma y'umwaka umwe gusa yari amaze
asangiza abamukurikira ubuzima bwe nyuma yo kumenya ko iyo ndwara yari yamwibasiye mu
buryo butunguranye.
Uyu mukobwa
wafatwaga nk'umunyabwenge, yari umunyeshuri wa Kaminuza mu mwaka wa gatatu w’amashuri
y’imitekerereze y’abantu (Psychology), yakoraga n’akazi mu rwego
rw’imicungire y’abakozi (HR). Ariko ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri ikomeye,
byose byarahagaze, maze atangira urugendo rushya rwo gusangiza isi ubuzima bwe
n’ubutumwa bw’icyizere.
Ku itariki ya 6 Mata
2025, Dominique yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abaganga
bamubwiye ko asigaje iminsi mike cyangwa ibyumweru bike byo kubaho. Ati:
Yakomeje agira ati:
“Ubuzima bwanjye bushobora kuba bugufi,
ariko ndumva narabubayemo. Nahawe umuryango unkunda ntagereranywa, inshuti
ziteguye kunyitangira by’ikirenga, ndetse zinashwana zishaka kumfasha. Maze
igihe ntekereza ku ijuru, aho ntazongera kubabara, aho nzaba nshobora guhumeka
no kwiyumva ntuje. Nubwo nzababura, muzamenye ko nzaba ndi amahoro.”
Dominique yatangiye
gusangiza abantu ubuzima bwe kuri TikTok mu kwezi kwa Gicurasi 2024, nyuma gato
yo guhagarika amasomo no kuva ku kazi kubera imiti yari itangiye kumugiraho
ingaruka. Yari amaze gukurikiranwa n'abantu barenga 200,000 kuri TikTok na
Instagram.
Mu mashusho ye ya mbere,
yasobanuye ko kanseri ye yari yarakwirakwiye mu mwijima, kandi ko abaganga
bamuhaga hagati y’umwaka n’imyaka itanu yo kubaho. Yagize ati:
Yongeyeho ko yifuzaga
gusangiza ibimenyetso yahuye na byo kugira ngo afashe abandi, cyane cyane
urubyiruko, kuko kanseri y’amara igenda yiyongera mu bantu bakiri bato.
Ku wa 12 Nyakanga 2024,
Dominique yashyingiranwe n’umukunzi we Sean
Suson, nyuma yo kwambikwa impeta ku isabukuru ye y’imyaka 21.
Mu mashusho yasangije abamukurikira, yasobanuye impamvu yahisemo kurushinga
akiri muto aragira ati:
Nyuma y’ubukwe, we na
Sean bagiye mu kwezi kwa buki muri Thailand, ndetse bakomeza gusangiza abantu
ubuzima bwabo, n’uburyo babanye mu rukundo rudasanzwe, rwarushagaho gukomera
buri munsi.
Dominique McShain yasize
inkuru y’ubuzima bw’icyitegererezo. Nubwo ubuzima bwe bwabaye bugufi, yasize
icyitegererezo gikomeye ku isi y’abantu bihebye.
Urupfu rwa Dominique si
igihombo gusa kuri Sean n’umuryango we, ahubwo ni igihombo ku isi yose yari
yatangiye kubakamo icyizere no kutiheba nubwo yari abayeho mu buribwe
buhoraho. Ariko nubwo agiye, ubutumwa bwe buracyariho.
Dominique McShain wari umaze gukundwa cyane kuri TikTok yitabye Imana ku myaka 21 y'amavuko
Uyu mukobwa yazize kanseri y'amara