Dj Regius yabyaje umusaruro igitaramo yaririmbyemo cya Element mu Bufaransa –VIDEO

Imyidagaduro - 13/12/2025 9:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Dj Regius yabyaje umusaruro igitaramo yaririmbyemo cya Element mu Bufaransa –VIDEO

Munyurwa Regius uzwi ku izina rya Dj Regius yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Inzanga”, ashingiye ku rugendo rwe rushya mu muziki, nyuma yo guhurira ku rubyiniro na Producer Element mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa.

Dj Regius yatangiye umuziki muri Gicurasi 2025, aho kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo “Mama”, “Amashimwe” na “Inzanga”, zagiye zimufasha kumenyekana buhoro buhoro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda baba mu mahanga.

Amashusho y’indirimbo “Inzanga” yafatiwe mu Mujyi wa Lille, nyuma y’igitaramo cyahuje Dj Regius na Producer Element, ku wa 6 Ukuboza 2025. Indirimbo yakozwe mu majwi na Producer Jay P ukorera mu Bubiligi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bombastic Studio.

Muri iyi video, Dj Regius yifashishije umunyamideli uri kuzamuka cyane witwa Stasha, ukorana n’inzu zitandukanye z’imideli mu Bufaransa, bikaba byahaye amashusho y’iyi ndirimbo isura mpuzamahanga kandi iteye amatsiko.

Uyu muhanzi anagaruka ku ndirimbo ye “Inzanga”, yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, avuga ko yayikoze agamije gukebura abasore batinda gufata icyemezo cyo gushaka abagore, nyamara bafite byose bibemerera kubaka urugo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Regius yagize ati “Iyi ndirimbo ni iyo gukebura urubyiruko, cyane cyane abasore batinda gushaka abagore, bakajya bavuga ko bategereje uwo Imana yabateguriye.”

Yakomeje agira ati: “Hari n’abakobwa babereka urukundo hafi yabo, nkabagira inama yo kumenya ko uwo ubona akwiyegereza akakwereka urukundo ashobora kuba ari we ukwiriye. Iyo akomeje kwiraza i Nyanza, igihe kiramugendana akazasanga uwo yakundaga baramumutwaye, cyangwa akazasanga yarabyaye akabana ari Mama w’umwana w’abandi.”

Dj Regius asohoye indirimbo “Inzanga” mu gihe aherutse gutaramira mu gitaramo gikomeye cyabereye i Lille, cyari cyitabiriwe n’abandi bahanzi barimo n’umuririmbyi Kavange, wamamaye mu ndirimbo nka “Merci Mama” n’izindi.

Agaruka ku buryo yakiriwe muri icyo gitaramo, Regius yagize ati “Iki ni cyo gitaramo cya mbere cya Element naririmbyemo muri uyu Mujyi, kandi natunguwe no kubona abantu banshyigikiye cyane, bitewe n’indirimbo ya mbere nakoze yitwa ‘Single Mama’.”

Yakomeje agira ati “Byarashimishije cyane kuko Lille ari Umujyi ntuyemo. Njye mba i Nantes, ariko nabonye urukundo rwinshi rutuma numva ndushijeho kugira icyizere cy’ejo hazaza mu muziki.”

Dj Regius akomeje kwiyubaka mu muziki, aho igitaramo cya Lille n’indirimbo “Inzanga” biri mu ntambwe nshya igaragaza ko urugendo rwe ruri gufata umurongo mwiza ku rwego mpuzamahanga.

Dj Regius yabyaje umusaruro igitaramo yaririmbyemo icya Producer Element i Lille mu Bufaransa, asohora indirimbo nshya ‘Inzanga’ yahakoreye 

Nyuma yo guhurira ku rubyiniro na Producer Element mu Bufaransa, Dj Regius yashyize hanze amashusho ya ‘Inzanga’ 

‘Inzanga’ ya Dj Regius yafatiwe i Lille, aho aherutse gutaramira mu gitaramo gikomeye cya Producer Element 

Dj Regius akomeje kwiyubaka mu muziki, aho igitaramo cya Lille cyamuhaye imbaraga zo gusohora ‘Inzanga’ 

Dj Regius yatangiye umuziki muri Gicurasi 2025, aho kugeza ubu amaze gusohora indirimbo zirimo ‘Mama’, ‘Amashimwe’, ‘Inzanga’ na ‘Inzanga’

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Dj Regius yifashishije umunyamideli uri kuzamuka cyane witwa Stasha

Element yagaragarijwe urukundo mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Bufaransa

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INZANGA’ YA DJ REGIUS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...