Dj
Regius yatangiye umuziki muri Gicurasi 2025, aho kugeza ubu amaze gushyira
hanze indirimbo eshatu zirimo “Mama”, “Amashimwe” na “Inzanga”, zagiye
zimufasha kumenyekana buhoro buhoro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda baba mu
mahanga.
Amashusho
y’indirimbo “Inzanga” yafatiwe mu Mujyi wa Lille, nyuma y’igitaramo cyahuje Dj
Regius na Producer Element, ku wa 6 Ukuboza 2025. Indirimbo yakozwe mu majwi na Producer Jay P
ukorera mu Bubiligi, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bombastic Studio.
Muri
iyi video, Dj Regius yifashishije umunyamideli uri kuzamuka cyane witwa Stasha,
ukorana n’inzu zitandukanye z’imideli mu Bufaransa, bikaba byahaye amashusho
y’iyi ndirimbo isura mpuzamahanga kandi iteye amatsiko.
Uyu
muhanzi anagaruka ku ndirimbo ye “Inzanga”, yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa
Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, avuga ko yayikoze agamije gukebura abasore
batinda gufata icyemezo cyo gushaka abagore, nyamara bafite byose bibemerera
kubaka urugo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Regius yagize ati “Iyi ndirimbo ni iyo
gukebura urubyiruko, cyane cyane abasore batinda gushaka abagore, bakajya
bavuga ko bategereje uwo Imana yabateguriye.”
Yakomeje
agira ati: “Hari n’abakobwa babereka urukundo hafi yabo, nkabagira inama yo
kumenya ko uwo ubona akwiyegereza akakwereka urukundo ashobora kuba ari we
ukwiriye. Iyo akomeje kwiraza i Nyanza, igihe kiramugendana akazasanga uwo
yakundaga baramumutwaye, cyangwa akazasanga yarabyaye akabana ari Mama w’umwana
w’abandi.”
Dj
Regius asohoye indirimbo “Inzanga” mu gihe aherutse gutaramira mu gitaramo
gikomeye cyabereye i Lille, cyari cyitabiriwe n’abandi bahanzi barimo
n’umuririmbyi Kavange, wamamaye mu ndirimbo nka “Merci Mama” n’izindi.
Agaruka
ku buryo yakiriwe muri icyo gitaramo, Regius yagize ati “Iki ni cyo gitaramo
cya mbere cya Element naririmbyemo muri uyu Mujyi, kandi natunguwe no kubona
abantu banshyigikiye cyane, bitewe n’indirimbo ya mbere nakoze yitwa ‘Single
Mama’.”
Yakomeje
agira ati “Byarashimishije cyane kuko Lille ari Umujyi ntuyemo. Njye mba i
Nantes, ariko nabonye urukundo rwinshi rutuma numva ndushijeho kugira icyizere
cy’ejo hazaza mu muziki.”
Dj
Regius akomeje kwiyubaka mu muziki, aho igitaramo cya Lille n’indirimbo “Inzanga”
biri mu ntambwe nshya igaragaza ko urugendo rwe ruri gufata umurongo mwiza ku
rwego mpuzamahanga.


Nyuma
yo guhurira ku rubyiniro na Producer Element mu Bufaransa, Dj Regius yashyize
hanze amashusho ya ‘Inzanga’
‘Inzanga’
ya Dj Regius yafatiwe i Lille, aho aherutse gutaramira mu gitaramo gikomeye cya
Producer Element
Dj
Regius akomeje kwiyubaka mu muziki, aho igitaramo cya Lille cyamuhaye imbaraga
zo gusohora ‘Inzanga’
Dj
Regius yatangiye umuziki muri Gicurasi 2025, aho kugeza ubu amaze gusohora
indirimbo zirimo ‘Mama’, ‘Amashimwe’, ‘Inzanga’ na ‘Inzanga’

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Dj Regius yifashishije umunyamideli uri kuzamuka cyane witwa Stasha

Element yagaragarijwe urukundo mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Bufaransa
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INZANGA’ YA DJ REGIUS
