Dj Pinky yerekeje muri Tanzania, arateganya no gusura Wasafi

Imyidagaduro - 27/10/2026 4:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Dj Pinky yerekeje muri Tanzania, arateganya no gusura Wasafi

Umunyarwandakazi DJ Pinky yatangaje ko agiye kwitabira igikorwa ngarukamwaka cya Meet, kizabera muri Tanzania, kigamije gutembera no guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika no mu bihugu byo mu karere na Caribbean countries arateganya no gusura Wasafi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Pinky yasobanuye ko Meet ari igikorwa gihuza abantu mu rugendo rugamije kumenyekanisha ahantu nyaburanga, guteza imbere ubukerarugendo no gusangiza abitabiriye ibyiza by'ibihugu bitandukanye.

Yavuze ko iki gikorwa kiba buri mwaka, izina ryacyo rikajyana n'umwaka kibereyemo, urugero nka Meet 25 cyangwa Meet 26.

Umwaka ushize, iki gikorwa cyabereye mu Rwanda no mu Burundi, mu gihe uyu mwaka kizabera muri Tanzania no muri Kenya. Gitegurwa na GE Travels, kompanyi ikorera muri Nigeria.

DJ Pinky yavuze ko yagarutse i Kigali, yerekeza i Zanzibar, mbere yo gukomereza i Dar es Salaam, aho igikorwa kizabera.  Yagize ati: “ Nahagurutse i Kigali njya i Zanzibar, hanyuma nkomeze i Dar es Salaam.”

Yasobanuye ko muri Meet habamo ibikorwa bitandukanye birimo ibirori bibera muri za villa, ibirori byo mu bwato (boat party) ndetse n’ingendo zo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye.

DJ Pinky ateganya kugaruka mu Rwanda hagati ya tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2026.

Ateganya no gusura Wasafi FM

Uretse kwitabira Meet, DJ Pinky yavuze ko afite gahunda yo kugera kuri Wasafi, imwe mu nzu zikomeye mu myidagaduro muri Tanzania, aho ateganya no gusura radiyo yayo, Wasafi FM.

Uru rugendo rushobora kumuha andi mahirwe yo guhura n'abakora umwuga w'umuziki n'itangazamakuru muri Tanzania, ndetse no kumenyekanisha ibikorwa bye mu karere.

Kwitabira ibikorwa nk'ibi kandi ni amahirwe yo kwagura imikoranire hagati y'abanyamwuga bo mu myidagaduro mu bihugu bya Afurika, mu gihe ubukerarugendo na bwo bukomeza kuba imwe mu nzira zo guhuza abantu n'umuco w'ibihugu bitandukanye.


Dj Pinky yerekeje muri Tanzania, arateganya no gusura Wasafi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...