Dj Briane yongewe mu gitaramo kizaririmbamo Kitoko kuri Noheli

Imyidagaduro - 11/12/2025 8:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Dj Briane yongewe mu gitaramo kizaririmbamo Kitoko kuri Noheli

Dj Briane, Kitoko, Davis D, Dj Marnourd, Dj Pyfo, MC/Dj Phil Pter, MC/Dj Anita Pendo, Dj Sonia na Mc Tino, bagiye gukorera igitaramo cy’akataraboneka mu Karere ka Rubavu kigamije kwizihiza no kwishimira umunsi mukuru wa Noheli.

Ni mu gitaramo “Christimas Beach Fest” kizabera mu karere ka Rubavu kuri Heza Beach Resort mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye kuri Noheri kugera ku munsi wa Boxing abantu bakiri kubyina no kwishimana n’abahanzi bakunzwe kandi bagezweho.

Gahunzire Aristide uri gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo ku munsi mukuru wa Noheli kugira ngo bafashe abatuye i Rubavu kwishimira umunsi mukuru wa Noheri basangira ndetse basabana n’abahanzi bakunda cyane.

Ati: “Ni umujyi uberamo byinshi, ufite abantu bishima cyane, bakunda abahanzi kandi bakunda ibitaramo. Ni umujyi utanga umunezero muri rusange cyane ko no muri Kigali haba hari kubera ibindi bikorwa ugasanga mu ntara abantu baho bari mu bwigunge. Twagiye i Rubavu kubera ko ari abantu bakunda imyidagaduro.”

Dj Briane wongewe muri iki gitaramo ni umwe mu bagezweho mu myidagaduro kubera imiziki myiza avanga n'uburyo abyinana n’abakunzi b'umuziki. Ni ibintu byizihira benshi.

Gahunzire Aristide yavuze ko kongeramo Dj Briane ari ukongeramo ubundi buryohe muri iki gitaramo ndetse ko izina n'ubunararibonye afite bizongera umusaruro w'intego yabo mu gutegura iki gitaramo.

Ati: "Intego yacu ni ibyishimo no kuzubaka urwibutso muri iriya minsi y'igitaramo. Ubunararibonye bwa Dj Briane, igikundiro cye, ubuhanga bwe, n'ibindi byinshi, uhita ubona ko tutongeye abazatarama mu gitaramo ahubwo twongeyemo ibyishimo."

Kuri ubu, ushobora kugura itike yawe hakiri kare unyuze kuri christimasbeachfest.rw cyangwa se ugakanda *797*30#. Amatike ni 35,000Frw, 20,000Frw na 10,000Frw.

Dj Briane yongewe mu bazatarama mu gitaramo “Christimas Beach Fest”

Gahunzire Aristide yavuze ko impamvu zo kongeramo Dj Briane ari ukugira ngo bazahaze ibyifuzo by'abantu ndetse uzabasha kuhagera azatahe anyuzwe mu buryo bwose

Gura itike ikubereye uyu munsi kugira ngo umunsi mukuru wa noheli n'uzawukurikira ugende neza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...