Dick Van w’imyaka 99 avuga ko kuramba ari umugisha uherekejwe n’umuvumo

Cinema - 26/05/2025 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Dick Van w’imyaka 99 avuga ko kuramba ari umugisha uherekejwe n’umuvumo

Dick Van Dyke, umwe mu bakinnyi ba sinema b’ibihe byose, uzwi cyane muri filime nka Mary Poppins, yatangaje ko nubwo kuramba ari umugisha, bijyana no gutakaza abantu ukunda ugasa nk'usigaye ku Isi wenyine.

Uyu mukinnyi w’icyamamare w’imyaka 99 yavuze ko mbere y’uko Ed Asner, umwe mu nshuti ze magara, yitaba Imana mu 2021, bari bafitanye umugambi wo gusubiramo filime 'The Odd Couple' ariko ntibyabashije kubaho. Ati: "Byari kuba bishimishije. Ariko sinabashije kubikora kuko napfushije inshuti nyinshi."

Arlene Silver, umugore we bamaze imyaka 12 babana, yongeyeho ko kuba yarapfushije bagenzi be bose ari wo “muvumo ujyana no kuramba”. Yagize ati: "Yabayeho igihe kirekire kurusha bose. Ibyo ni bimwe mu bigora umuntu ugeze hafi ku myaka 100."

Nubwo yatakaje inshuti nyinshi n’abo bakoranye, Silver yavuze ko Van Dyke akomeje kuba umuntu uhorana icyizere n’ibyishimo. Van Dyke ubwe yemeye ko nubwo hari byinshi yanyuzemo, abona ko ubuzima bwamuhiriye. Yagize ati: "Ubuzima bwanyitayeho. Nta kintu na kimwe nakagombye kubunenga."

Abajijwe ku rukundo rwe n’umugore we, yavuze ko rufite imbaraga zidasanzwe nubwo hari abavugaga ko rutazaramba kubera itandukaniro ry’imyaka 46 iri hagati yabo. Ati: "Turumvikana cyane. Benshi bavugaga ko bizananirana, ariko dufitanye urukundo rukomeye."

Silver yunze mu ry’umugabo we ati: "Uko tubanye biratangaje. Urugo rwacu rumeze neza mu buryo butangaje. Twitanaho kuruta uko benshi babitekereza. Hari ubwo abantu banganya imyaka batamara kabiri, ariko twe turacyari kumwe."

Dick Van Dyke yashyize ahagaragara n’ibanga ry’ubuzima bwe burambye, avuga ko imyitozo ngororamubiri ari ryo pfundo. Ati: "Maze imyaka myinshi nkora imyitozo inshuro eshatu mu cyumweru. Nkora 'yoga,' nkagorora umubiri wose, mbishyizemo imbaraga."

Van Dyke, ufite isabukuru y’imyaka 100 iteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2025, yavuze ko afite amatsiko yo kuyizihiza mu birori bikomeye. Ati: "Ndabiteguye, nzizihiza imyaka 100 mu birori bikomeye."

Dick Van Dyke, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya w'Umunyamerika witegura kuzuza imyaka 100 yahishuye ko kuramba bigira ibyiza n'ibibi

Ashengurwa no kuba inshuti ze zose zaritabye Imana

Ahamya ko abanye neza n'umugore we barutanwa imyaka 46

Urukundo ruracyagurumana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...