Uyu mukinnyi w’icyamamare
w’imyaka 99 yavuze ko mbere y’uko Ed Asner, umwe mu nshuti ze magara, yitaba
Imana mu 2021, bari bafitanye umugambi wo gusubiramo filime 'The Odd Couple' ariko ntibyabashije kubaho. Ati: "Byari kuba bishimishije. Ariko
sinabashije kubikora kuko napfushije inshuti nyinshi."
Arlene Silver, umugore we
bamaze imyaka 12 babana, yongeyeho ko kuba yarapfushije bagenzi be bose ari wo
“muvumo ujyana no kuramba”. Yagize ati: "Yabayeho igihe kirekire kurusha
bose. Ibyo ni bimwe mu bigora umuntu ugeze hafi ku myaka 100."
Nubwo yatakaje inshuti
nyinshi n’abo bakoranye, Silver yavuze ko Van Dyke akomeje kuba umuntu uhorana
icyizere n’ibyishimo. Van Dyke ubwe yemeye ko nubwo hari byinshi yanyuzemo,
abona ko ubuzima bwamuhiriye. Yagize ati: "Ubuzima bwanyitayeho. Nta
kintu na kimwe nakagombye kubunenga."
Abajijwe ku rukundo rwe
n’umugore we, yavuze ko rufite imbaraga zidasanzwe nubwo hari abavugaga ko
rutazaramba kubera itandukaniro ry’imyaka 46 iri hagati yabo. Ati: "Turumvikana cyane.
Benshi bavugaga ko bizananirana, ariko dufitanye urukundo rukomeye."
Silver yunze mu ry’umugabo
we ati: "Uko tubanye biratangaje. Urugo rwacu rumeze neza mu buryo
butangaje. Twitanaho kuruta uko benshi babitekereza. Hari ubwo abantu
banganya imyaka batamara kabiri, ariko twe turacyari kumwe."
Dick Van Dyke yashyize
ahagaragara n’ibanga ry’ubuzima bwe burambye, avuga ko imyitozo ngororamubiri
ari ryo pfundo. Ati: "Maze imyaka myinshi nkora imyitozo inshuro eshatu mu
cyumweru. Nkora 'yoga,' nkagorora umubiri wose, mbishyizemo imbaraga."
Van Dyke, ufite isabukuru
y’imyaka 100 iteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2025, yavuze ko afite amatsiko yo
kuyizihiza mu birori bikomeye. Ati: "Ndabiteguye, nzizihiza imyaka 100 mu
birori bikomeye."
Dick Van Dyke, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya w'Umunyamerika witegura kuzuza imyaka 100 yahishuye ko kuramba bigira ibyiza n'ibibi
Ashengurwa no kuba inshuti ze zose zaritabye Imana
Ahamya ko abanye neza n'umugore we barutanwa imyaka 46
Urukundo ruracyagurumana