Ibi Mukezangango Didier uzwi ku
izina rya Di4Di Muke na Joshua Heri babivugiye mu kiganiro gitambuka ku
muyoboro wa Youtube Channel witwa Di4Di Muke, aho bakunda kugaruka ku nama
zitandukanye zubaka sosiyete nyarwanda.
Joshua Heri yavuze ko kugeza ubu urubyiruko rwamaze
kumugazwa n’ikoranabuhanga.
Mukezangango Didier uzwi ku izina rya Di4Di
Muke we yavuze ko akenshi ako gahinda gatangira abana bakiri bato, aho usanga
umwana w’imyaka 14 cyangwa 15 atangiye gusazwa n’urukundo kugera ubwo aba
ashaka kwitwa umugabo cyangwa umugore.
Ati: “Ihungabana
ntekereza ko urubyiruko rwinshi rufite reka ndikubwire. Uravuze ngo adafite
umugore ahahira, nabiganiriye n’abantu kandi ndacyabivugaho. Umwana w’imyaka 15
araba afite agacuti bigana ku ishuri, sibyo? Nako wenda gafite imyaka 14
cyangwa 15. Ntabyo kwitana ba sheri ahubwo baba bitana umugore n’umugabo."
Ibi Didier uzwi ku izina rya Di4Di
Muke yakomeje avuga ko bitaba ku bana bavuka mu miryango yifashije ahubwo no
kuri ba bandi batanafite amikoro ahagije nabo usanga bateshwa umutwe n’izo
nkundo.
Yakomeje avuga ko uko bagenda bakura batangira
kwijandika mu ngeso mbi harimo no kunywa inzoga, ndetse bakanatangira kwiyumva
nk’abagabo n’abagore bahamye.
Didier yanavuze ko ikibababaza kurenza ikindi ari uko
iyo umwe amenye ko hari undi muntu wo ku ruhande ushaka kumutwara umukunzi we,
intambara irarota cyangwa umwana agakora ibindi bidakorwa.