Davis D yerekeje i Burayi mu bitaramo azahuriramo na Drama T na DJ Neptune

Imyidagaduro - 29/05/2025 1:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Davis D yerekeje i Burayi mu bitaramo azahuriramo na Drama T na DJ Neptune

Umuririmbyi Icyashaka Davis uzwi nka Davis D, ari mu rugendo rw’ibitaramo ku mugabane w’u Burayi, aho ategerejwe mu bikorwa bikomeye bizamufasha gukomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga.

Yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, agera i Paris mu Bufaransa mbere yo gukomeza i Stockholm muri Suède, aho afite igitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, ari kumwe n’umuhanzi Drama T.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Davis D yagize ati: “Nageze i Paris saa tatu za mu gitondo, ubu ndi mu rugendo rugana i Stockholm aho ntegerejwe mu gitaramo saa yine z’ijoro. Tariki ya 30 nzahita ngaruka i Paris aho mfite ikindi gitaramo nzahuriramo na DJ Neptune.”

Nyuma y’ibitaramo byo muri Suède no mu Bufaransa, Davis D afite ibindi bitaramo mu bindi bihugu birimo Norway na Turkiya, byose bigamije kumugeza ku rwego mpuzamahanga no gushimangira umubano n’abafana baba mu mahanga.

Ati: “Ibi bitaramo ni amahirwe akomeye ku muziki wanjye, binamfasha kubona abafana bashya, kunoza imikoranire n’abandi bahanzi ndetse n’abatunganya umuziki mpuzamahanga.”

Ibitaramo mpuzamahanga bifasha abahanzi nyarwanda: Kwagura izina no kumenyekanisha ibihangano byabo ku isoko ryagutse, guhuza n’abafana bo hanze, cyane cyane abanyarwanda baba mu mahanga n’abakunzi b’umuziki w’Afurika.

Harimo kandi gushaka amahirwe y’imikoranire n’abandi bahanzi, abanyamakuru, abategura ibitaramo n’abashoramari mu muziki, ndetse no kongerera agaciro izina ry’umuhanzi, binamufasha kwinjira mu marushanwa n’ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi.

Davis D ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bagaragaje umuvuduko mu rugendo rwabo rwa muzika. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Biryogo”, “Micro”, “Itara”, “Pose” n’izindi zakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu minsi ishize, yakoze indirimo yakoranyeho n’abarimo Loader, Melissa, Platini P, igikorwa cyamufunguriye amarembo mu bindi bikorwa byagutse. Uretse ibyo, amaze no gukorera amashusho y’indirimbo mu mahanga, ndetse anatangira gukorana na kompanyi zimufasha mu bijyanye n’imenyekanisha ry’ibihangano bye.

Davis D yatangaje ko ari mu rugendo rugana muri Suede aho azataramira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025 


Davis D yavuze ko tariki 31 Gicurasi 2025 azataramira mu Bufaransa mu gitaramo azahuriramo na Dj Neptune wo muri Nigeria


Davis D asobanura ibi bitaramo nk’urugendo rwo gukomeza kugeza umuziki we ku rwego Mpuzamahanga

Drama T wo mu Burundi ategerejwe muri iki gitaramo azahuriramo na Davis D mu gihugu cya Suede




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...