Mu
kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye gutumirwa muri
iri serukiramuco, anashimangira ko azaririmbana n’abahanzi bakomeye barimo Mr.
P.
Ati:
“Ni iserukiramuco rizaba ririmo abahanzi benshi barimo n’abo muri Norvège,
ndetse n’abandi barimo na Mr. P wo muri P-Square. Nawe azaba ari mu gitaramo
cy’iri serukiramuco.”
Uyu
muhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Biryogo”, ndetse na “Jeje” yakoranye na
Platini P, yavuze ko iri serukiramuco ari kimwe mu bikomeye ku rwego
mpuzamahanga, rimaze kumenyekana nk’ihuriro ry’abahanzi b’imico n’amateka
atandukanye.
Yagize
ati: “Ni iserukiramuco ryagutse rikunze gutumirwamo abahanzi batandukanye.
Davido, itsinda rya P-Square bagikora banyuze muri iri serukiramuco n’abandi
benshi. Rimaze kuba iserukiramuco rinini ku Isi.”
Davis
D uherutse gukorera ibitaramo mu bihugu bya Suède n’u Bufaransa, ari no
kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yafatiye amashusho mu Mujyi wa Kigali,
ahamya ko yiteguye gutaramira Abanya- Norvège n’abandi bazitabira iri
serukiramuco.
Iri
serukiramuco ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo guhimbaza umuco, ubuhanzi
n’ubufatanye hagati y’abantu baturutse mu bihugu n’imico bitandukanye.
Rizayoborwa
n’umushyushyarugamba mpuzamahanga MC Charlene, uzatanga ibyishimo kuva ku
manywa kugeza mu rukerera.
Hazabamo
kandi: Ibiganiro bijyanye n’umuco, Imyidagaduro y’abana n’ababyeyi, n’Imbyino,
ubuhanzi n’imurikabikorwa.
Ni
ubwa mbere Davis D agiye gutaramira muri Norvège, akaba yitezweho igitaramo cyihariye
kirimo amarangamutima, imbyino n’urusobe rw’indirimbo zagiye zimuhesha izina mu
muziki nyarwanda.
Ku
ruhande rwe, Mr. P nawe azaba ari umwe mu batambutsa ubutumwa bw’umuziki
wimakaza ubufatanye n’umuco nyafurika ku rwego mpuzamahanga.
Mr.
P, witwa Peter Okoye, ni umwe mu bagize itsinda rikomeye rya P-Square, hamwe na
murumuna we Paul Okoye (bamenyekanye nka Mr. P na Rudeboy).
Iri
tsinda ryashinzwe mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, rizamuka rifite umwihariko mu
ndirimbo zihuza Afrobeat, R&B na Dancehall, rikaba ari rimwe mu matsinda
y’abanyafurika yagize izina rikomeye ku rwego rw’Isi.
P-Square
yamamaye cyane mu ndirimbo nka: “Do Me”, “No One Like You”, “Personally”, “Beautiful
Onyinye” (ft. Rick Ross) n’izindi.
Mu
2017, Peter na Paul batandukanye ku mugaragaro, buri umwe atangira gukora
umuziki ku giti cye. Mr. P yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga,
agaragaza ubuhanga mu njyana zitandukanye no mu mbyino, dore ko azwiho kuba
n’umubyinnyi w’umuhanga.
Yakomeje
gukorana n’abahanzi mpuzamahanga, anasohora indirimbo zakunzwe nka: “Cool It
Down”, “One More Night” yakoranye na Niniola n’izindi.
Nyuma
y’imyaka itanu batandukanye, mu 2021, P-Square bongeye kwiyunga, bituma
abakunzi babo bongera kugira icyizere cy’umuziki uhuza impano zabo zombi.
Ni
ubwa mbere Davis D azaba ataramiye muri Norvège, ni nyuma yo kuva mu bitaramo
mu Bufaransa no muri Suede
Mr.
P ategerejwe mu iserukiramico rizabera muri Norverge tariki 28 Kamena 2025