Davis D na Mr.P (P-Square) bagiye guhurira mu iserukiramuco muri Norvège

Imyidagaduro - 03/06/2025 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Davis D na Mr.P (P-Square) bagiye guhurira mu iserukiramuco muri Norvège

Umuhanzi Icyashaka Davis wamamaye nka Davis D yatangaje ko ari mu myiteguro yo kuririmba mu iserukiramuco mpuzamahanga rya “Afro Energy Festival” rizabera mu Mujyi wa Bergen mu gihugu cya Norvège ku wa Gatanu tariki 28 Kamena 2025, aho azahurira ku rubyiniro na Mr. P wahoze mu itsinda rya P-Square.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye gutumirwa muri iri serukiramuco, anashimangira ko azaririmbana n’abahanzi bakomeye barimo Mr. P.

Ati: “Ni iserukiramuco rizaba ririmo abahanzi benshi barimo n’abo muri Norvège, ndetse n’abandi barimo na Mr. P wo muri P-Square. Nawe azaba ari mu gitaramo cy’iri serukiramuco.”

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo nka “Biryogo”, ndetse na “Jeje” yakoranye na Platini P, yavuze ko iri serukiramuco ari kimwe mu bikomeye ku rwego mpuzamahanga, rimaze kumenyekana nk’ihuriro ry’abahanzi b’imico n’amateka atandukanye.

Yagize ati: “Ni iserukiramuco ryagutse rikunze gutumirwamo abahanzi batandukanye. Davido, itsinda rya P-Square bagikora banyuze muri iri serukiramuco n’abandi benshi. Rimaze kuba iserukiramuco rinini ku Isi.”

Davis D uherutse gukorera ibitaramo mu bihugu bya Suède n’u Bufaransa, ari no kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yafatiye amashusho mu Mujyi wa Kigali, ahamya ko yiteguye gutaramira Abanya- Norvège n’abandi bazitabira iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo guhimbaza umuco, ubuhanzi n’ubufatanye hagati y’abantu baturutse mu bihugu n’imico bitandukanye.

Rizayoborwa n’umushyushyarugamba mpuzamahanga MC Charlene, uzatanga ibyishimo kuva ku manywa kugeza mu rukerera.

Hazabamo kandi: Ibiganiro bijyanye n’umuco, Imyidagaduro y’abana n’ababyeyi, n’Imbyino, ubuhanzi n’imurikabikorwa.

Ni ubwa mbere Davis D agiye gutaramira muri Norvège, akaba yitezweho igitaramo cyihariye kirimo amarangamutima, imbyino n’urusobe rw’indirimbo zagiye zimuhesha izina mu muziki nyarwanda.

Ku ruhande rwe, Mr. P nawe azaba ari umwe mu batambutsa ubutumwa bw’umuziki wimakaza ubufatanye n’umuco nyafurika ku rwego mpuzamahanga.

Mr. P, witwa Peter Okoye, ni umwe mu bagize itsinda rikomeye rya P-Square, hamwe na murumuna we Paul Okoye (bamenyekanye nka Mr. P na Rudeboy).

Iri tsinda ryashinzwe mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, rizamuka rifite umwihariko mu ndirimbo zihuza Afrobeat, R&B na Dancehall, rikaba ari rimwe mu matsinda y’abanyafurika yagize izina rikomeye ku rwego rw’Isi.

P-Square yamamaye cyane mu ndirimbo nka: “Do Me”, “No One Like You”, “Personally”, “Beautiful Onyinye” (ft. Rick Ross) n’izindi.

Mu 2017, Peter na Paul batandukanye ku mugaragaro, buri umwe atangira gukora umuziki ku giti cye. Mr. P yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, agaragaza ubuhanga mu njyana zitandukanye no mu mbyino, dore ko azwiho kuba n’umubyinnyi w’umuhanga.

Yakomeje gukorana n’abahanzi mpuzamahanga, anasohora indirimbo zakunzwe nka: “Cool It Down”, “One More Night” yakoranye na Niniola n’izindi.

Nyuma y’imyaka itanu batandukanye, mu 2021, P-Square bongeye kwiyunga, bituma abakunzi babo bongera kugira icyizere cy’umuziki uhuza impano zabo zombi.

Ni ubwa mbere Davis D azaba ataramiye muri Norvège, ni nyuma yo kuva mu bitaramo mu Bufaransa no muri Suede


Mr. P ategerejwe mu iserukiramico rizabera muri Norverge tariki 28 Kamena 2025



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...