Kuva
mu myaka 14 ishize ari mu muziki, Davido yaciriye inzira benshi mu bahanzi akabashyira mu
bitaramo bye bikomeye, agamije kubereka sosiyete no kubafasha kumenyekana.
Uko
kumenyekanisha abandi bahanzi ni kimwe mu byamufashije kumenyekana, kuko mu
bihe bitandukanye umuririmbyi w’umunyamerika, Chris Brown, yagiye amwitwaza mu
bitaramo bye bikomeye byo hirya no hino ku isi.
Davido
ategerejwe i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025 mu gitaramo kizabera muri BK Arena.
Iki gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ku nkunga ya Skol Malt.
Bruce
Twagira uhagarariye Intore Entertainment, yabwiye InyaRwanda ko Davido
yabemereye ko hari abahanzi babiri mu bo yakoranye nabo kuri Album ye azazana i
Kigali.
Kugeza
ubu, Kitoko Bibarwa ni we muhanzi w’umunyarwanda watangajwe uzaririmba muri iki
gitaramo.
Kizaba
igitaramo kidasanzwe kuri Kitoko, kuko hashize imyaka 12 adataramira
Abanyarwanda imbere mu gihugu. Uretse ibyo, azaba akiri mu minsi micye ageze i
Kigali, aho yiyemeje gutura by’iteka nyuma y’igihe kinini abarizwa mu
Bwongereza.
Album
ya Davido, 5IVE, irimo indirimbo 17 ziganjemo imiziki itandukanye, harimo
Afrobeats, R&B, Reggaeton, na Dancehall.
Indirimbo
yihariye muri iyi Album ni ‘Offa Me’, ikoranye na Victoria Monét, umuhanzi
w’umunyamerika watsindiye igihembo cya Grammy.
Indirimbo
y’umuziki yacuranzwe na Haitian DJ na Producer Michael Brun, ifite amashusho
yagaragaje urusobe rw’imbyino n’imibyinire yihariye.
Mu
bandi bahanzi bagize uruhare muri Album ya 5IVE, harimo Chris Brown, Becky G,
Omah Lay, Odumodublvck, Shenseea, Tayc, Dadju, YG Marley, ndetse n’umuhanzi wo
muri Afurika y’Epfo, Musa Keys, n’abandi benshi.
Davido
yavuze ko iyi Album irusha izindi zose gukomeza kumwubakira izina ku rwego
mpuzamahanga, igaragaza ubuhanga bwe, urugendo rwe mu muziki, n’aho ageze ubu
nk’umuhanzi ndetse n’umuntu.
Mu rwego rwo kumenyekanisha 5IVE, Davido yagiye mu rugendo rwo kuyamamaza mu mijyi itanu, harimo Los Angeles, New York, Atlanta, Paris, na London, aho abakunzi be babonye uburyo bwo kumwumva hafi mu buryo bwihariye. Ndetse, ari kwitegura ibitaramo azakorera iwabo muri Nigeria.
Davido,
umuhanzi mpuzamahanga w’icyamamare mu muziki wa Afrobeats, ategerejwe i Kigali
ku wa 5 Ukuboza 2025 mu gitaramo cye cya gatanu kizabera muri BK Arena, aho
azazana abahanzi babiri bo kuri Album ye nshya 5IVE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WITH YOU' DAVIDO YAKORANYE NA OMAH LAY